CP Bosco Kabanda, Komiseri ushinzwe imyitwarire n’ubureremboneragihugu muri RCS, niwe watangije aya mahugurwa kumugaragaro, atangira ashimira itsinda ry’abitabiriye bazahugurwa ndetse nabo bakazahugura abandi, n’itsinda rizatanga ayo amahugurwa riturutse mu ishami ritanga amahugurwa n’ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye UNITAR, mu rwego rwo gukemura amakimbirane no kugarura amahoro mu bihugu birimo intambara, nkuko bimaze kumenyerwa ko hari abakozi ba RCS, bajya gutanga umusanzu wabo muri ibyo bihugu.
Uwari uhagarariye UNITAR ni Claude Kaberuka, yavuze ko amahugurwa ku kumenya imiterere y’igihugu runaka abagiye kujyayo mu kugarura amahoro aba akaenewe.
Yagize ati” mu izina rya UNITAR na RCS nkabafatanyabaikorwa, nejejwe no kuba turi hano muri aya mahugurwa, mubyukuri amahugurwa nk’aya kubijyanye no kumenya imiterere y’ubutumwa bwo kugarura amahoro buba buteye aba akenewe, ni ahantu haba hagoye kuhakorera mubihugu biba birimo amakimbirane, niyo mpamvu tugomba kubanza kubategura mbere yo kujya muri ubwo butumwa kugira ngo bazagereye hari byinshi bazi biborohere gukora akazi kabo, niyo mpamvu y’aya mahugurwa mu rwego rwo gutegura abarimu bazigisha abandi.” Aya mahugurwa yatangiye kuwa 09 azarangira kuwa 20 Ukwakira 2023. Akaba agamije kongerera ubumenyi abarimu 11 bazahugura abandi mu kuzamura ubushobozi bw’abakozi ba RCS bitegura koherezwa mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro no gukemura amakimbirane.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/unitar-3-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/unitar-4-1024x464.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/unitar-7-1024x768.jpg)