Ni umuhango witabiriwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora CGP Juvenal Marizamunda, n’abandi bayobozi bakora mu mashami atandukanye ku cyicaro gikuru cya RCS ndetse n’Ubakozi b’Umwuga b’Urwego b’Igororero rya Nyarugenge, witabirwa n’uhagarariye UNDP mu Rwanda Maxwell GOMERA, arikumwe n’irindi tsinda ry’abo bakorana, aho basuye ibyumba bikoreshwa mu kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga bareba uko ababurana imbona nkubone uwakoze icyaha atagiye mu rukiko imirimo y’inkiko igakomeza.
Bihoyiki Marie Solange, ni umwe mubari mucyumba cy’uburanisha wari waje kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanaga yavuze ko ubu buryo bwakemuye byinshi cyane nk’ingendo.
Yagize ati”ubu buryo bwaradufashije kuko hari igihe wajyaga ku rukiko ukirirwayo ugasanga utashye n’umunaniro n’inzara ndetse waba unafite uburwayi ugasanga buranagukomeranye, rimwe narimwe akanaremba ariko ubu umuntu iyo asoje kuburana ahita ataha ntabwo ari ngombwa gutegereza ko bose basoza kuburana, ukabona umwanya wo kwiyitaho bitandukanye na mbere wirirwaga ku rukiko ugategereza ko bose basoza kuburana.”
Twagirayezu Pheneas, nawe wari waje kuburana yavuze ko uburyo bwo kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga bwabafashije cyane kuko no mu gihe cya COVID-19, kuburana bitahagaze kandi ahandi imirimo yari yarahagaze ariko twe twarakomeje turaburana.
Yagize ati” kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga byaradufashije cyane mu gihe cy’icyirezo cya COVID-19, kuko imirimo y’inkiko yarakomeje ubutabera dukomeza kububona nkuko bikwiriye mugihe indi mirimo yari yarahagaze, ni uburyo umucamanza akuburanisha ari mu rukiko wowe uri ku Igororero, twe ntabwo tuva ku Igororero umucamanza agatangiza urubanza wowe ukaburana murebana hakershejwe uburyo bwa SKYPE na Video Conference, twarabyishimiye kuko biratworoheza cyane.”
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Juvenal Marizamunda, yavuze ko hakoreshejwe ubu buryo mu rwego rwo kwihutisha ubutabera kandi byatanze umusaruro.
Yagize ati” mubyukuri ibi kubitangiza byaturutse ni amwe mu masomo twize mu gihe cya COVID-19, bukorwa mu buryo bwo kwihutisha ubutabera kuko bitakundaga ko abantu bajya kuburana mu nkiko, twaje no gusanga ari byiza kuko bigabanya ibigendera mu ngendo abantu bajya mu nkiko zitandukanye ndetse no mu rwego rw’umutekano ku baherekeza abajya mu nkiko kuko usanga ariho bageragereza gutoroka, iyo babonye ayo mahirwe yo kujya hanze y’Igororero, ni gahunda igikomeza kuko nubu hari ibindi byumba byiza biri kubakwa nko ku Igororero rya Rwamagana na Nyamagabe hari kubakwa ibyumba binini bigezweho bizajya bikoreshwa mu kuburana.”
Maxwell Gomera uhagarariye UNDP mu Rwanda yishimiye uburyo ubutabera bwo mu Rwanda bukura umunsi ku munsi, aho umuntu yaburana atavuye aho ari kandi imirimo y’inkiko ikagenda neza.
Yagize ati” ubu ni uburyo bwiza bwo gutanga ubutabera, iyo hatabaho ubu buryo hari benshi batakabaye barabonye ubutabera, ibi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo kandi bikanatanga ubutabera ndetse bikanorohereza ababurana ndetse n’inkiko kandi ubutabera bukabonekera ku gihe, twabyishimiye kandi turifuza ko byakomeza bigakora neza kurushaho urwego rw’ubutabera rukarushaho gutera imbere.”
Iyi gahunda yo kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga yatangiye mu gihe cya COVID-19, murwego rwo kwihutisha ubutabera kuko serivisi z’inkiko zitakundaga bitewe nuko guhura imbona nkubone bitari byemewe nkuko n’ahandi hose byari bimeze kandi ubutabera bugomba gutangwa, nibwo habayeho gushaka ibisubizo, mu rwego rwo gufasha abakoze ibyaha kubona ubutabera.





