Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo izibanze, iz’ubutabera, abafatanyabikorwa batandukanye, ndetse n’abakozi batandukanye b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora, mu rwego rwo gusobanurira abari mumagororero uburenganzira bafite mu kunganirwa mu mategeko, kuko hari benshi baba bari mu magororero ariko badasobanukiwe uburenganzira bwabo ugasanga hari serivisi batajya basaba kandi ari ngombwa kuribo, biturutse kukuba badafite amakuru ahagije kuri ibyo bintu, akaba ariyo mpamvu yubwo bukangurambaga kugirango bamenye ibijyanye n’uburenganzira bwabo mumategeko.
Ubukangurambaga ku bintu runaka buba bukwiriye kuko hari igihe, usanga hari abantu bakora ikintu kuberako ntamakuru bagifiteho ariko iyo bukozwe ntawakongera kwitwaza ko ntamakuru yari afite ahubwo ayaha n’abandi baziranye.