Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Korari Hoziyana yataramiye abo mu Igororero rya Nyarugenge bakora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo

Itorero rya ADEPR urembo rwa Nyarugenge, uyumunsi kuwa 12 Gicurasi 2024, ryakoze ivugabutumwa mu Igororero rya Nyarugenge, riherekejwe na Korari Hoziyana, izwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zarimo ubutumwa bw’Imana buhembura imitima ya benshi.

Share this Post

Igiterane cy’ivugabutumwa cyitabiriwe n’abantu bafunze n’abagororwa basaga 1,500 baturutse mumatorero atandukanye abarizwa muri iri gororero hamwe n’abashyitsi bari baturutse hanze mu itorero ry’ ADEPR bayobowe na Pastor Nshuti Jean   Baptiste  na korari Hoziyana, yari yaje gukora ivugabutumwa, itanga ubutumwa bwiza bw’Imana ibunyujije mu ndirimbo no kubataramira, murwego rwogufasha abari mu Igororero kwegerana n’Imana.  

Ni ivugabutumwa ryari ririmo n’umuhango wo kubatiza bari bamaze iminsi bahabwa inyigisho z’umubatizo, aho abagera kuri 228 babatijwe mumazi menshi, nkuko itoreroro rya ADEPR ribigenza kuwakiriye agakiza akemera guhinduka ko agomba kubanza kubatizwa mumazi menshi, nk’ikimenyetso kigaragaza kuvuka bundi bushya mu mwuka, ukiyegurira Imana,aribyo byitwa kuvuka bwa kabiri, muri iryo vugabutumwa Pasitori Nshuti Jean Baptiste na PasitoriNsengimana Charles bo mu Itorero rya ADEPR ururembo rwa Nyarugenge nibo bigishije ijambo ry’Imana.

Basoje ivugabutumwa batanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye birimo ibitabo by’indirimbo, za bibiliya, udukoresho tubika indirimbo(flash disk) ziriho indirimbo za Hoziyana, indangururamajwi, ibikoresho by’isuku, isukari byose hamwe bifite agaciro kasaga miriyoni ishanu n’igice, byanejeje abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge bitabiriye ivugabutumwa.

Muri iryo vugabutumwa habatijwe mumazi menshi abagera kuri 228, bari bamaze iminsi bakurikirana inyigisho z’umubatizo.
Pasitori Nshuti Jean Baptiste na PasitoriNsengimana Charles bo mu Itorero rya ADEPR ururembo rwa Nyarugenge nibo bigishije ijambo ry’Imana.
Ubuyobozi bw’Igororero buri mubwitabiriye Igiterane cy’ivugabutumwa rya ADEPR Nyarugenge.
Korari Hoziana yakunzwe mu ndirimbo zuje ububumwa bwiza bw’Imana buhembura imitima ya benshi bunyuze mu ndirimbo yataramiye abaje mu giterane.
Abari mu Igororero rya Nyarugenge banejeje n’ubutumwa bwiza bagejejweho n’itorero ADEPR ururembo rwa Nyarugenge.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form