Abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorereshereze y’imari n’umutungo bya leta kuri uyu wa kabiri basuye ibikorwa byo kubaka gereza ya Mageragere izimurirwamo gereza ya Nyarugenge na Gasabo ngo barebe aho imirimo yo kubaka iyi gereza igeze ngo yuzure. Kubaka iyi gereza byagiye bigenda buhoro bitewe n’ibikorwa remezo bitari bihagije kuri iyi gereza.
Nkuko byagaragajwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba,ni uko ahubakwa iyi gereza ya Mageragere hari ikibazo cy’amazi ku buryo byasabye ko habaho ubufatanye na CICR amazi bakayavoma mu murenge wa Kimisagara. Ikindi kibazo cyari umuhanda utari umeze neza ariko ubu uyu muhanda ugana ahubakwa gereza urimo gutunganywa ku buryo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2016 uzaba wuzuye icyo gihe ni nabwo imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyarugenge bazimurirwa muri iyi gereza.
Izi ntumwa z’abadepite za Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya leta zari ziyobowe na depite Kankera Marie Josée ,zashimye uburyo hashyirwamo ingufu kugirango iyi gereza ibe yuzuye mu gihe cyateganijwe.
Iyi gereza ya Mageragere yubakwa mu byiciro bine, ikiciro cya kabiri kizarangira mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka ari nabwo bamwe mu mfungwa n’abagororwa bazimukiramo. Biteganijwe ko iyi gereza ya Mageragere izaba yuzuye neza mu mwaka wa 2018.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.