Categories: Amakuru ya RCSSlider

Komiseri w’Amagereza muri Seychelles, yanejejwe n’uburyo abagororerwa mu Igororero ry’abagore rya Ngoma bitabwaho

Muri urwo ruzinduko yaherekejwemo na Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, DCG Rose Muhisoni, yasobanuriwe uburyo abagore bagororwamo bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho no kwiteza imbere basubiye mu buzima busanzwe, aho yaretswe imwe muri iyo myuga harimo ubwubatsi, ubudozi, ubugeni bw’ibikoresho bitandukanye bikenerwa n’abantu benshi, basura abiga gusoma no kwandika bakuze baba bataragize amahirwe yo kwiga bari hanze abasaba gushyiramo ingufu kuko bizabagirira akamaro.

Yasuye Irerero ry’abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero batarageza imyaka itatu, basobanurirwa uburyo abo bana bakurikiranwa bakitabwaho nk’abandi bana bari hanze y’Igororero, bahabwa uburere n’inyigisho ziri ku rwego rwabo, yishimira uko abana baba banezerewe muri iryo gororero kuko ibigenerwa abana bari mu Irerero byose babibona, aho yatemberejwe igikoni gitunganirizwamo amafuguro yabo, areba aho baruhukira, ibikinisho by’abana n’aho barira, agaburira n’abo bana amatwi.

Mu Ijambo rya Komiseri w’amagereza muri Seychelles CP Janet Georges, yasabye abagore bo mu Igororero rya Ngoma gushyira ingufu mu myuga biga kuko ari amahirwe bagize.

Yagize ati ” Ndabasaba kubyaza umusaruro amahirwe mwagize yo kwiga muri mu Igororero, kuba warakoze icyaha ugafungwa ukabona amahirwe yo kwiga aho gukora ibihano ni umwihariko ku Rwanda ndabasaba gushyirmo igufu kuko ibyo muzigira hano bizabagirira umumaro mukiteza imbere ndetse mugateza imbere Igihugu n’imiryango yanyu.”

Uruzinduko rwa Komiseri w’Amagereza muri Seychelles rugambiriye imikoranire aho mu mwaka washize basuye u Rwanda bakanezezwa nuko serivise zo kugorora zikorwa bategura uwakoze icyaha kuzasoza ibihano hari icyo yakwimarira kubera ubumenyi yahawe ari kugororwa.

CP Janet Georges, Komiseri w’amagereza muri Seychelles, yagaburiye abana biga mu Irerero ry’Igororero rya Ngoma amata.
Yatemberejwe ibice bitandukanye harimo n’ahigirwa imyiga n’ubumenyingiro anezezwa n’uburyo mu Rwanda bagorora.
CP Janet, aganira n’umwana urererwa mu Irerero ry’abana rya Ngoma ubona ko byamunejeje.
CP Janet n’itsinda barikumwe bari baherekejwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni.
Bishimiye imbyinonyarwanda bacinya akadiho n’abagororwa bagororerwa mu Igororero rya Ngoma.
Beretswe ibikoresho bitandukanye birimo iby’ubugeni n’ubukorikori bikenerwa n’abantu benshi.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

18 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.