Ni uruzinduko rw’umunsi umwe aho umuyobozi yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bakorera ku cyicaro gikuru I Kigali, aribo wa umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe imibereho, umuyobozi ukuriye ishami ry’Itangazamakuru n’imibanire, Umuyobozi ukuriye ishami ry’Ubugenzuzi mu rwego rwo kwegera abakozi no kumenya uburyo akazi kabo ka burimunsi bagakora hanarebwa imbogamizi bahura nazo n’uburyo zakemuka ndetse bakanaganiriza abagore bagororerwa kuri iryo gororero kuko rigororerwamo abagore gusa.
Mu mwanya yahamaze yaganirije abagore b’Igororero rya Ngoma abasaba kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, abibutsa ibijyanye n’uburenganzira bwabo anababwira ku Itegeko rishya riheruka gusohoka rijyanye na gahunda yo kugorora abakoze icyaha bikaba ngombwa ko bisanga mu Igororero, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza. Yabahaye umwanya bamubaza ibibazo aho bimwe byasubijwe ibindi bihabwa umurongo byakemukamo anabizeza ubuvugizi kubyo babona bibukwiriye.
Yanafashe umwanya aganira n’Abakozi b’Umwuga b’Urwego, aho yatangiye abifuriza umwaka mushya muhire anabifuriza no kuzasoza uwo batangiye amahoro, mubyo yabanzeho harimo, imitunganyirize y’akazi ka burimunsi, imyitwarire myiza, gucunga umutekano w’abantu bafunzwe anabasaba kwirinda bimwe mu byabagiraho ingaruka birimo ubusinzi, kwinjiza ibitemewe mu Igororero n’ibindi byakwangiza isura mbi yabo,ababwira ko bahora bifuza ko imibereho yabo yarushaho kumera neza ndetse nabo yabaganirije kubijyanye n’itegeko rishya rishyiraho urwego rw’urwanda rushinzwe igorora na serivisi z’igororora anatanga umwanya bamubaza ibibazo bitandukanye ababwira ko urugendo rwo kugorora rurimo ibintu byinshi kandi abazizeza ubuvugizi aho bishoboka.
Yasuye n’Irerero rirererwamo abana kuri babana na ba nyina kubera impamvu zitandukanye nk’abo ababyeyi babo baje batwite, abazanye n’ababyeyi babo kubera ko igihe cyo gutandukanywa nabo nkuko amategeko abiteganya kuko amategeko ateganya ko umwana atemerewe gutandukanywa na nyina ataruzuza imyaka itatu, aho yishimiye uburyo abana babayeho n’uburyo bitabwaho haba mu guhabwa ubumenyi n’imibereho myiza.
Uruzinduko rwe Komiseri Mukuru wungirije n’abamuherekeje barusoreje I Zaza ahari ubuhinzi bw’inanasi buhakorerwa mu rwego rw’umusaruro aganira n’Abakozi b’Urwego b’Umwuga bakorera kuri iyo site nabo abasaba kujya bitwararika mu kazi kabo ka burimunsi.





