Categories: Amakuru ya RCSSlider

Itsinda ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Namibia bakoreye urugendoshuri kuri RCS

Ni itsinda riyobowe na Hon.James Uerikua uhagarariye Komite Ihoraho y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kurinda umutekano, umubano mpuzamahanga no kurinda umutekano w’Inteko Ishinga Amategeko mu Gihugu cya Namibia. Bagiranye ibiganiro bitandukanye mu bijyanye n’imikorere n’imikoranire mu by’igorora. Igikorwa cyitabiriwe na Hon. Aime Marie Ange Tumukunde mu Nteko Ishinga Amategoko y’u Rwanda n’Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za RCS .

Abashyitsi basobanuriwe amateka atandukanye ya RCS aho basobanuriwe uburyo yavuye muri politike yo gufunga ikajjya muri politike yo kugorora yibanda ku guha ubumenyi butandukanye umugororwa. Beretswe ibikorwa bitandukanye RCS ikora by’igorora  bigamije kubahiriza uberenganzira bwa muntu, uburyo butandukanye umugororwa ahabwamo ubumenyi bumufasha kuzasubira mu muryango yarahindutse umuturage muzima, kandi ushoboye kwibeshaho ubwe n’abamukomokaho binyuze mu myuga itandukanye bigira mu magororero.

Ni uruzinduko  Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Namibia bamazemo iminsi mu Rwanda kuva tariki ya 24 Mutarama 2026, aho bari gusura inzego n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bagamije guhaha ubumenyi, kumenya amateka no gusangira ubunararibonye mu bikorwa bitandukanye ku bihugu byombi. Biteganyijwe ko uruzinduko rwabo mu Rwanda ruzarangira tariki ya 31 Mutarama 2026.

CG Murenzi yashimiye abashyitsi basuye RCS, anashimira umubano mwiza Repubulika ya Namibia ifitanye n’u Rwanda abasaba ko uyu mubano wakomeza kandi ugatera imbere.

Abagize itsinda bagize umwanya wo kubaza no gusobanuza ibikorwa n’imikorere bya RCS biyifasha kuzuza inshingano zayo zose z’ijyanye n’ umutekano ndetse n’z’igorora. Hon. James wari uhagariye iri tsinda yavuze ko bishimiye aho u Rwanda rumaze kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse ashimira by’umwihariko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ku ntabwe bagezeho mu bikorwa by’indashyikirwa by’igorora biteza imbere abagororwa n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati  ‘’Twize ibintu byinshi.’’ Twaje mu Rwanda kureba ibikorwa by’igorora, by’umwihariko uburyo bavuye kuri politike yo gufunga bakajya muri gahunda y’igorora. Twaje kureba uburyo uwakoze icyaha afatwa akagezwa imbere y’ubutabera agakora igihano akagororwa, akazavamo umuturage mwiza’’

Yashimiye intambwe RCS igezeho mu kubahiriza no kwita ku mugorwa yemeza ko bazabigiraho byinshi anasaba ko nabo  bazaza gusura Igihugucyabo cya Namibia.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS n’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia bisinyanye amaserano y’ubufanye yo kuwa 25 Ugushyingo 2025. Ni amasezerano yashyiWindhoek na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi na CG Raphael T Humunyela Komiseri Mukuru w’Igorora  muri Namibia.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.