Categories: Amakuru ya RCSSlider

Itsinda riturutse muri Zimbabwe mu rwego rw’Amagereza ryasuye RCS mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu bazamara mu Rwanda, rugamije kwigiranaho hagati y’inzego zombi mu nzego zitandukanye harimo ubutabera no gusangira ubumenyi, mu buryo bwo guharanira ko urwego rwo kugorora rurushaho gutera imbere, aho basobanuriwe uko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwari rumeze n’aho rugeze ubu, aho rwavuye muburyo bwo gufunga rukaba rugeze ku rwego rwo kugorora abakoze ibyaha, hagamije kurengera uburenzira bwa muntu, bijyanye n’amategeko ya Mandela (Mandela Rules) yaturutse ku mugabo witwa Mandela wigeze gufungwa igihe kirekire arengana, nyuma yo gusoza igifungo akaza no kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, aza gusohora amategeko arengera umuntu ufunzwe ategurwa gusubira mu buzima busanzwe.

Komiseri Mukuru wa RCS  CGP Juvenal, yakiriye iryo tsinda arishimira uburyo bahisemo gusura U Rwanda byumwihariko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, abizeza kuzahagirira ibihe byiza mu gihe bazamara.

Yagize ati” Twishimiye kuba mwarahisemo gusura u Rwanda by’umwihariko Urwego rushinzwe kugorora abanyabyaha, nkuko namwe biri mu nshingano zanyu, ni ibyagaciro gakomeye kandi ndabizeza ko muzagira ibihe byiza mu gihe muzamara hano, muzatemberezwa ibice bitandukanye by’Igihugu mureba ubwiza bwacyo, ndetse twiteze ko igihe tuzamarana n’ibiganiro tuzagirana, bizatanga umusaruro impande zombi, bikazanaba ingirakamaro mu rwego rw’imikoranire myiza dusanzwe dufitanye. Muhawe ikaze kandi mukomeze kwishimira ubudasa bw’Igihugu cyacu.”

Komiseri Mukuru w’Amagereza no Kugorora muri Zimbabwe CG Moses Cryil  Ngawaite Chihobvu, yashimye uburyo bakiriwe kandi yizeza imikoranire myiza hagati y’inzego zombi, aho nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa RCS, we n’itsinda bari kumwe bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bakorwa ku mutima n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwahabaye.

Yagize ati” Twanejejwe n’uburyo mwatwakiriye kandi twizeye ko igihe tuzamara hano tuzahagirira ibihe byiza, muribuka ko hari amasezerano twasinyanye kuwa 19 Werurwe 2021, aho hagombaga kubaho guhanahana ubumenyi mu bintu bitandukanye harimo kwigiranaho mubyo igihugu kimwe kirusha ikindi nk’ikoreshwa rya Biogaz n’ikoranabuhanga mugukoresha IECMS mu gucunga amadosiye y’abantu bafunzwe, ni iby’agaciro gakomeye hagati y’ibihugu byombi kandi turifuza ko imikoranire yarushaho gukomera inzego zikarushaho gusangira ubumenyi kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Muri 2021 leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe zasinyanye amasezerano mu mujyi wa Zimbabwe Harare, ayo masezerano akaba yari agamije kurebera hamwe imikorere n’imikoranire no guhanahana ubumenyi hagati y’inzego zombi hagamije guteza imbere urwego rwo kugorora.

Itsinda ryaturutse muri Zimbabwe ryasuye RCS baganira ku buryo bakwagura imikoranire.
Ni ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko urwego rwo kugorora rwarushaho gutera imbere hitabwa kuwakoze icyaha bamutegura gusubira mu buzima busanzwe.
kwakira abaturutse mu Gihugu cya Zimbabwe, mu rwego rwo Kugorora byitabiriwe n’ababyobozi batandukanye muri RCS.
Bamwe mu bahereje Komiseri Mukuru wa Zimbabwe n’abandi baturutse muri Ambasade yabo bitabiriye uyu muhango.
Nyuma y’ibiganiro habayeho gufata ifoto y’urwibutso ku mpande zombi.
Basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda biturutse ku bakoroni babaciyemo ibice, bikarugeze kuri Jenoside yahitanye imbaga nyamwinshi.
Bakozwe ku mutima n’amahano yabaye mu Rwanda aho umuntu yica undi nkaho ari itungo.
Nyuma y’ibiganiro basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Gisozi bunamira inzirakarengane ibihumbi zihashinguye.
Aha bari ku Rwibutso nyuma yo Gusobanurirwa Amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rushinguyemo imibiri ibihumbi n’ibihumbi.
Basoje gusura ahashyinguwe inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Gisozi bafashe ifoto y’urwibutso.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.