Kigali kuwa 26 Ugushyingo 2021
Itsinda ry’abantu icumi (10) riturutse muri Minisiteri y’Ubutabera yo mu Bwami bwa Eswatini ryasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, mu rugendoshuli rwo kureba uko Urwego rushinzwe kugorora rukora mu Rwanda, no kumenya uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha mu gucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa.
Iryo tsinda rigeze ku cyicaro gikuru cya RCS, bahawe ikaze na Komiseri Mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa CGP Juvenal MARIZAMUNDA abashimira uburyo bahisemo gusura u Rwanda, by’umwihariko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ari na rwo abereye umuyobozi anababwira intego za RCS ko ari ukugorora bagamije ko uwakoze icyaha azagira icyo yimarira asoje ibihano asubiye mu buzima busanzwe, ndetse anababwira ku buryo bw’ikoranabuhanga rya IECMS, bakoresha mu gucunga amadosiye y’abagororwa.
Mu byari byabazinduye, harimo kumenya imikorere y’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nkiko ndetse no kuri za gereza zo mu rwanda mu gucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa ndetse n’ibijyanye n’imibereho yabo muri rusange, kugira ngo na bo babashe kuba bayikoresha mu gihugu cyabo mu kugorora abahamwe n’ibyaha.
Mu byo bari banyotewe harimo imikorere ya sisiteme y’ikoranabuhanga yo gucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa ndetse n’ibijyanye n’imibereho y’imfungwa n’abagororwa bagororerwa muri za gereza zitandukanye mu gihugu.
ACP Salim MUNANA MUGISHA ukuriye ishami ry’amategeko n’Uburenganzira bwa muntu muri RCS, yabasobanuriye uburyo amadosiye atakibikwa mu buryo bwa gakondo ko bageze ku rwego rwo gucunga amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho ushobora kubona dosiye y’umugororwa mu buryo bworoshye ndetse bikanorohereza inkiko kuko bakorana na za gereza biciye muri iyo sisiteme.
Banasobanuriwe kandi uburyo bagira bwo gufasha imfungwa n’abagororwa bahabwa ubumenyi butandukanye buzabafasha kwiteza imbere basoje ibihano byabo, aho abagororwa bigishwa imyuga itandukanye yazatuma badasubira mu byaha nyuma yogasoza ibihano,agataha hari umwuga runaka azi ukazamufasha guhangana ku isoko ry’umurimo.