Categories: Amakuru ya RCSSlider

Imyidagaduro mu bagororwa yabaye inkingi y’imibanire myiza no kurinda indwara zo mu mutwe

Iyi mikino abagororwa bemeza ko ibafatiye runini mu buzima babayemo mu Igororero kuko ibarinda kwigunga kandi ikagira uruhare mu mibanire myiza n’abagenzi babo dore ko n’Ubuyobozi bw’Igororero bwemeza ko ibyo ari inzira nziza iganisha ku kugororoka.

Abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge bemeza ko iyi mikino ituma babana neza mu Igororero.

Ganishuri Emmable, umwe mu bagororerwa muri iri Gororero, akina umukino wa Rudo. Avuga ko yari asanzwe awukina mbere yo kuza mu igororero ndetse ko yashimishijwe no gusanga abagororwa bagenzi be bawukina ari nabyo byatumye atihugiraho ngo yihebe. Ati:
“Njye maze imyaka itandatu ariko kubera ko uyu mukino nywukina buri munsi ntabwo nakubwira ngo iyo myaka nyikoze nte kuko bituma ntitekerezaho, bikanatuma twunga ubumwe na bagenzi banjye tugafashanya ku buryo nta we wasanga yingunze kuko bitera n’indwara zo mu mutwe.”

Na ho Nkundumukiza Serge, ukina umukino wa Monopoly avuga ko yawize ageze mu Igororero kandi ko wamufashije kwagura ibitekerezo no gusabana na bagenzi be. Ati: “Ni umukino ukwigisha uburyo ushobora gucunga umutungo mu buryo bwo gukora ishoramari kandi ukanadufasha kutitekerezaho ngo twihebe hano mu Igororero.”

Ku rundi ruhande, Uwamurera Aisha ukunda gukina amakarita hamwe na Mukakanani Anathalie ukina igisoro, na bo bavuga ko iyo mikino ibafasha gusunika amasaha igihe batari mu masomo yandi y’igorora. Uwamurera asobanura ko bituma bagira intekerezo nziza kandi bakabasha gusabana n’abandi bagororwa.

Abagore bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge na bo bemeza ko iyi mikino indwara zikomoka ku bwigunge.

Anathalie yunzemo ati: “Hariho umuntu ushobora kugera mu Igororero ntabashe kwiyakira bikamuviramo indwara zirimo nko kurwara umutwe udakira, ariko iyo uri mu Gisoro nk’uku ntumenya uko amasaha yagiye ku buryo uryama ntubure ibitotsi.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’igorora kuri iri Gororero rya Nyarugenge; Assistant Inspector Fred Bagire na we yemeza ko iyo mikino ari ingenzi mu buzima bw’abagororwa ndetse ko bakora ibishoboka byose ngo batabura ibikoresho byifashihswa muri iyo mikino. Ati:
“Iriya mikino ifasha abagororwa kutigunga ku buryo n’iyo winjiye mu Igororero ubona ko abantu bishimye bafite ubwuzu, bityo natwe bikatworohera kubaha ubutumwa dushaka kubagezaho mu buryo bworoshye.”

Imikino nk’iyi n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha abagororwa kudatakaza icyizere cy’ubuzima no kugororoka biba ku magororero yose ya RCS kandi bikomeza gutezwa imbere.

Abakina uyu mukino wa Ludo bavuga ko utuma bagira ubumwe bagafashanya.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.