Aha niho usanga amakipe y’abari mumagororero usanga ahura n’abakozi b’amagororero bagakinana imikino itandukanye, muburyo bwo gusabana nkaho kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, abagize ikipe y’umupira w’amaguru y’abagororerwa mu Igororero rya Rwamagana, bakinnye n’ikipe y’abakozi b’Igororero rya Rwamagana, umukino urangira ikipe y’Abagororwa batsinze iy’abakozi ibitego bibiri kuri kimwe.
Uyu mukino witabiriwe n’abafana b’abagororwa, abakozi batandukanye b’Igororero rya Rwamagana, ibintu bisanzwe bikorwa no kuyandi magororero, murwego rwo kwimakaza siporo no kurwanya zimwe mundwara ziterwa no kutidagadura, zirimo kwiheba, kwigunga ndetse n’izindi, kuko iyo uhugiye mukibuga udashobora kwigunga cyangwa ngo utekereze ibintu bibi bikujyana kure, rikaba ari naryo banga abantu benshi bakoresha birinda ibibazo bikabarinda gusaza vuba.
Umukino urangiye Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana SP Ephraim Gahungu, yaganiriye n’amakipe yombi, abanza kubashimira uburyo bitwaye mukibuga.
Yagize ati” Ndabanza kubashimira uburyo mwitwaye neza mukibuga umukino ukaba urangiye ntanumwe ugize ikibazo, ubundi kubazi akamaro ka siporo ni ingezi kuri burimuntu wese, iyo ukora siporo hari indwara zidapfa kugufata uko ziboneye, niyo mpamvu ubona abasiporitifu badapfa gusaza vuba, kuko nta mwanya wogupfusha ubusa baba bafite, ndabibutsa ko mbere yuko muba abagororwa muri abanyarwanda niyo mpamvu duhura tugakina ntakwishishanya, umuntu ukora siporo arangwa n’ikinyabupfura niyo mpamvu mbasaba kujya mwubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umuntu ufunze kuko bizabafasha gusoza ibihano byanyu neza.
Umuntu wakoze icyaha bikaba ngombwa ko ajya gukora ibihano by’icyo cyaha mu Igororero hari uburenganzira aba afite nk’ikiremwamuntu, aribwo kurya, kwambara, kuvuzwa, kwidagadura, gusenga, ndetse no gusurwa n’inshuti ndetse n’imiryango, kuko aba abyemererwa n’amategeko.
Aba ni Abagororwa b’Igororero rya Rwamagana ubwo bari kukibuga bari gufana bagenzi babo.
Ubwo amakipe abiri yari ari mukibuga murwego rwo gukora siporo kuko ari ingenzi ku bantu bose.