Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru taliki 02 Gicurasi 2024, aho ubuyobozi bwashikirije iyi nka ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiriba nabwo bukayishyikiriza umuturage wawo, bikaba byaragizwemo uruhare n’abakozi bose b’igororero kuko ari inka yaguzwe mu mafaranga bakusanyije, bagamije kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’akarere ka Rubavu, nkuko hari ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Igihugu aho amagororero yose aherereye abakozi bayo bakunda kubigaragaramo cyane n’umuganda rusange, kubakira abatishoboye, koroza abaturage amatungo magufi n’amaremare.
Ibikorwa byo gufanya n’abaturage bigira uruhare runini mu buryo bw’imikoranire kuko ariho haturuka ubusabane hagati y’abaturage n’abakozi b’amagororero bakabashya gusangira amakuru atandukanye yubaka Igihugu.