Uyu munsi taliki ya 31 ukwakira 2021,kuri Gereza ya Nyarugenge habereye igikorwa cyo guha noheri n’ubunani,abagore n’abana babana n’ababyeyi babo muri gereza bataruzuza imyaka itatu,babazanira ibikoresho by’isuku,imyenda ndetse n’ibiribwa bitandukanye, nkuko abagiraneza bifuje kusangiza iminsi mikuru .
Muri abo bagiraneza harimo abakozi biteranije bakora muri banki arizo Bank of Africa na KCB Bank ndetse n’irindi tsinda ry’abantu makumyabiri na babiri (22)ridafite aho rishingiye, ahubwo ari uko ari umutima wabo wabibahase bakumva bagomba gusangira n’abantu batishoboye babasangiza iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.
Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa muri RCS,CP John Bosco Kabanda,yashimiye abaterankunga mu izina rya RCS,abasaba kuzakomeza uwo mutima w’urukundo.
Yagize ati:”mu izina rya RCS,ndagira ngo mbashimire umutima w’urukundo mufite kandi ndabasaba kuzawukomeza,kuko abenshi batajya bibuka abantu bafunze ndetse iki kiba ari n’ikimenyetso ko hari abababatekerezaho,ndabasaba kuzakomeza uwo mutima w’urukundo.”
Iradukunda pacifique,umwe mu bagore bafite abana,wari uhagarariye abandi kubera icyorezo cya Covid -19 yishimiye iyo nkunga babonye ndetse abasabira n’umugisha.
Yagize ati:”nukuri biradushmishije kubona hari abantu bagifite umutima nkuyu bazirikana abari muri gereza, bakibuka ko nabo bagomba kubona ibyishimo nk’abandi banyarwanda bose,Imana izabahe umugisha kandi nshimye n’ubuyobozi bwa RCS muri rusange ko budahwema kutuba hafi.”
Ngabonziza Richard,umwe mu baje bahagarariye itsinda ry’abantu makumyabiri na babiri yavuze ko bifuje gusangiza abana n’abagore bari muri gereza iminsi mikuru.
Yagize ati:”ibi mbimazemo igihe kuko nabitangiye mu mwaka wa 2013,buri mwaka ndeba abantu batishoboye nkagira icyo mbagenera,aho natangiye ndumwe ariko ubu tumaze kuba itsinda ry’abantu benshi bangana n’uriya mubare,dutekereza abantu bakeneye ubufasha tukabasangiza iminsi mikuru akaba ariyo mpamvu twatekereje ku bagore ndetse n’abana babana n’ababyeyi babo muri gereza kugirango nabo babone ibyishimo.”
Mu bikoresho byatanzwe harimo imyenda,inkweto z’abana,amafu atandukanye,amasabune,amavuta yo kwisiga ndetse n’ibindi biribwa bitandukanye umuntu wese akemera mu buzima bwa buri munsi.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.