Ni gahunda itaratangira kuko biteganyijwe ko gusura ku munsi wa gatandatu wa buri cyumweru, bizatangira muri uku kwezi taliki ya 20 Kanama 2022, ibi bigiye gukorwa mu rwego rwo gufasha abantu bafite imirimo itandukanye baburaga uburyo bwo gusura ababo bari muri gereza kubera impamvu z’igihe bijyanye n’imiterere y’akazi, kuko nk’abakozi ba leta kuwa gatanu bikunze kubagora bitewe nuko iba ari iminsi y’akazi, ugasanga abakoresha babo bakunda kubimpa impushya bitewe n’akazi gahari, ibi bikaba bizabafasha gusura bisanzuye kuko uwa gatandatu uba uri mu minsi yabo y’ikiruhuko (weekend).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, ruramenyesha abafite ababo muri gereza zitandukanye ko guhera ku itariki yavuzwe haruguru gusura bizajya biba ku munsi wa gatandatu bigakorwa nkuko byari bisanzwe bikorwa ntacyahindutse ahubwo ari uburyo bwo gufasha n’abari bafite imbogamizi zo kubona uko bagera ku nshuti n’imiryango yabo bari muri gereza zitandukanye mu gihugu.
Ni gahunda izakomeza kandi byitezwe ko izatanga ibisubizo ku bantu benshi batabonaga umwanya cyangwa se bakabeshya izindi mpamvu zituma babona uko bava kukazi ngo babone uko bagera ku bavandimwe babo bari muri gereza.
