Categories: Amakuru ya RCSSlider

DCGP Rose Muhisoni yitabiriye amahugurwa yateguwe na ICRC arebana n’ibikorwaremezo muri za gereza zo muri Afurika

Umuryango utabara imbabare CICR ufatanije n’ishirahamwe rishinzwe serivise z’igorora muri Afurika, U Rwanda rukaba arirwo rwungirije muri Afurika y’uburasirazuba, kubufatanye na serivisi z’amagereza muri Uganda, bateguye amahugurwa arikuba ku nshuro ya kane yiga ku itrambere ry’ibikorwaremozo muri za gereza zo muri Afurika, RCS, kubusabe bwa ICRC yasabwaga kohereza abakozi bayo babiri bazitabira ayo mahugurwa aho mubitabiriye uwo mwiherero hagombaga kuba harimo umuyobozi ufata ibyemezo bifite uruhare runini mu micungire y’ibikorwaremezo n’umuyobozi ushinzwe ndetse unakurikirana ibikorwaremezo umunsi kumunsi.

Ayo mahugurwa azareba kunzitizi z’inyubako z’amagereza zitakigendanye n’igihe muri Afurika, ubwiyongere bukabije bwabaza gufungwa, bigatuma ubutabera budakora neza uko bikwiriye, ibi bikanagira ingaruka kandi kuri zimwe muri serivisi z’ingenzi, akaba ariyo mpamvu, mu myaka icumi ishize hagaragaye ubwubatsi bugiye butandukanye aho  gereza zose ziherereye ku mugabane w’Afurika kubera kubura amahame yigihugu hamwe nibigo byubwubatsi bifite ubumenyi mukubaka za gereza.

Bagaruka ku mwiherero w’ibikorwaremezo bya za gereza yabereye i Addis Abeba mu Ugushyingo 2018, n’I Kigali muri 2020 nayabereye i Nairobi mu 2023, ingingo nyamukuru zagaragajwe muri uyu mwiherero ni ibibazo by’imikorere no gufata neza inyubako abagororwa bafungirwamo, hazamo ibibazo byo gutegura neza ibishushanyo mbonera bya zagereza mu myaka yashize hakiyongeraho n’ingengo y’imari idahagije.

Umuryango utabara imbabare CICR wateguye aya mahugurwa ugamije guhuriza hamwe ibihugu byatoranijwe, biyobowe na serivise zishinzwe Igorora muri Uganda, ni ibikorwa bizaba bihuriweho bigamije guteza imbere ibikorwaremezo bya za gereza muri Afurika mu rwego rw’imikoranire myiza  no kungurana ibitekerezo no gusangira amasomo atandukanye muguhuza no kubungabunga ibikorwaremezo.

muri ayo mahugurwa biteganyijwe ko bazasura zimwe muri gereza zo muri Ugunda murwego rwo kureba uko ibikorwaremezo uko bihagaze nuburyo bibungwabungwa.

wari umwanya wo kungurana ibitekerezo kuburyo ibikorwaremezo mumagereza byatezwa imbere n’uburyo byabungwabungwa.
Ubwo DCG Rose Muhisoni yahabwaga urupapuro (certificate) y’uwitabiriye amahugurwa.
Iyi ni ifoto yafatwaga igihe basuraga Gereza ya Ruzira ikaba ari nayo nkuru muri Uganda.
Abitabiriye amahugurwa bose bahawe urupapuro rugaragaza ubwitabire.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.