Mu ruzinduko yagiriye ku Igororero rya Ngoma aganira n’abagore bahagororerwa yababwiye ko basabwa kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda icyateza umutekano muke mu Igororero.
Yagize ati” aha muri mugomba kugaragaza imyitwarire myiza, mukarangwa n’ikinyabupfura, mukirinda ibintu byose byabateza umutekano muke mu Igororero, ibyo birimo kwinjiza ibitemewe n’amakosa atandukanye yatuma hari ikibazo cyagaragara hagati yanyu ugasanga bibabibyemo umwiryane, niyo mpamvu mugomba gukurikiza amabwiriza yose abagenga muba mwahawe.”
Yakomereje mu murenge wa Zaza, akagari ka Ruhembe, umudugudu wa Makoma aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, bataha ivomero rusange ry’amazi ryubakiwe abaturage murwego rw’imikoranire myiza no gushyigikira iterambere ryabo.
CGP Evariste Murenzi yabwiye abaturage b’I Zaza ko ari abaturanyi kandi abaturanyi basangira byose, abasaba kuzabungabunga icyo gikorwa remezo bahawe kandi ababwira ko bazakomeza gufatanya mu ku babaka igihugu mu bikorwa bitandukanye harimo no gutangira abaturage batishoboye bo mumudugudu wa Makoma. ubwishingizi mu kwivuza.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/cg-Ngoma.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/CGP-Ngoma-3.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2023/10/cg-Ngoma-3.jpeg)