Categories: Amakuru ya RCSSlider

CGP Evariste Murenzi, yitabiriye umukino usoza amarushanwa ya RCS wabereye kuri sitade y’akarere ka Muhanga

Ni umukino witabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Evariste Murenzi, murwego rwo kwereka abakozi ko ashigikiye impano zabo, aho umukino warangiye ikipe y’ishuri rya RCS Training school Rwamagana, iriyo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Igororero rya Musanze ibitego 05 kuri 03, gusa amakipe yose yageze kumukino wanyuma yose yahembwe, abakinnyi bose bambikwa imidari na Komiseri mukuru wa RCS mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize, bahabwa n’ishimwe ry’amafaranga ndetse n’imipira izajya ibafasha, gukomeza kwitoza kugirango impano zabo zitazasubira inyuma.

SP Gilbert Mbarushimana wari ukuriye imigendekere y’iri rushanwa, yashimiye amakipe yitabiriye amarushanwa, ndetse anasobanura intego y’irushanwa.

Yagize ati” Iri rushanwa ryatangiye muri Gicurasi, rifite intego yo guhuza abakozi bagasabana ndetse no kugira abakozi bafite ubuzima buzira umuze Physical fitness, no kureba abanyempano bashobora kuba bakina umupira kinyamwuga, twashoboye gutoranyamo abakinnyi beza bigaragaje kurusha abandi, ndasoza nsaba ko bikunze aya marushanwa yajya aba buri mwaka kugirango abakozi bakomeze kugira ubuzima bwiza no gukuza impano.”

Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yavuze ko nubwo byagenze neza habuzemo ikipe y’abagore kandi ndifuza ko ubutaha niyo tuzayibonamo anashimira umuyobozi w’ingabo mu karere ka Muhanga waje kwifatanya nabo.

Yagize ati” ndashimira abateguye amarushanwa, nubwo nasanze yateguwe, ariko byagenze neza. Gusa ndashaka ko habaho n’ikipe y’abari n’abategarugori kuko ntayo nabonye, ubutaha ndayishaka, dukeneye amakipe abiri iy’abagore n’abagabo, dukeneye uburinganire, ndashima kandi disipuline yabaranze mukibuga kuko ariyo iba igomba kuranga abakinnyi, abakinnye uyumunsi ndabashimiye cyane kandi n’abatatwaye igikombe ubutaha ni mwebwe, icyo musabwa ni ugushyiramo ingufu.

Yasoje ashimira RDF yohereje brigade Col. Simba Nzeyimana Thadee, waje gukurikirana iri rushanwa ryaberaga mubwatsi bwe, avuga ko ari  ikintu gikomeye cyane kuko yatangiye umupira akanawusoza. Ashimira abitabiriye bose abifuriza n’ibihe byiza.”

Aya marushanwa yosojwe uyumunsi, yatangiye amakipe ari 15 aturutse ku magororero yose uko ari 13 hakiyongeraho ishuri rya RCS Training School Rwamagana n’abakozi bakorera kucyicaro Gikuru cya RCS, agabanyije mu matsinda, bijyanye n’aho buri gororero riherereye, aho yari agabanyije mumatsinda ane amakipe yose agahura bagatoranyamo amakipe abiri azagera ku mukino wanyuma warangiye ikipe ya RCS Training School Rwamagana ariyo itwaye igikombe.

Amakipe yageze ku mukino wa Nyuma ubwo yari agiye gutangira umukino ku isaha ya saa cyenda zuzuye.
CGP Evariste Murenzi, atangiza umukino wahuje amakipe yageze kuri final.
Ikipe y’Igororero rya Musanze yatsindiwe ku mukino wanyuma itsinzwe n’iya RCS Training School Rwamagana.
Ikipe ya RCS Training School Rwamagana, niyo yatwaye igikombe itsinze iy’Igororero rya Musanze.
CGP Evariste Murenzi arikumwe na Brigade com wa Muhanga Col. Thadee Nzeyimana Simba barebanye umukino usoza amarushanwa.
CGP Evariste Murenzi asuhuza abakinnyi bari bagiye guhurira ku mukino wa nyuma.
CGP Evariste Murenzi niwe watangije umukino wahuje amakipe yabashije kugera kuri final.
CGP Evariste Murenzi, yitabiriye final y’amarushanwa yateguwe na RCS, aba arinawe utanga igikombe.
Abakinnyi bafashe ifoto y’urwibutso barikumwe na Komiseri Mukuru wa RCS.
CGP Evariste Murenzi yabwiye abakinnyi ko hakenewe n’ikipe y’abakobwa, mu rwego rwo gushyigikira uburinganire.
Abakinnyi bose bageze ku mukino wa Nyuma bose bambitse imidari na Komiseri mukuru wa RCS.
Ubwo ikipe ya RCS Training School Rwamagana yishimiraga igitego cyabo cya mbere.
Abafana ku kibuga nabo bari bakamejeje bafana amakipe yabo bari baherekeje.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

16 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.