Aganiriza abakozi b’umwuga bakorera ku Ishuri rya RCS Rwamagana Training School, CGP Evariste Murenzi, yabasabye kujya bakora akazi kinyamwuga birinda zimwe mu ngeso zibatesha agaciro.
Yagize ati” Iyo uri umwarimu uba ugomba kuba uri intangarugero kubo wigisha, uba uri indorerwamo yabo kuko ariwowe bafatiraho urugero, kubwibyo rero hari ibyo ugomba kugendera kure kugirango ukomeze ubo urugero rwiza kubo uha amasomo azabafasha mu mwuga baba bagiye kwinjiramo ku bakozi bashya ndeetse n’abari mu kazi, mugomba kugendera kure ingeso mbi zirimo ubusinzi, kwitesha agaciro muri sosiyete ndetse n’imbere y’abo muyobora muharanira guhesha agaciro urwego mukorera, mukora akazi kanyu kinyamwuga.”
mu gusoza yahaye umwanya abakozi bakorera kuri ku Ishuri rya RCS Rwamagana Training School, bamugezaho ibyifuzo byabo bijyanye n’imiterere y’akazi ko kwigisha murwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo ka burimunsi, nawe abizeza ko ibyo bamugejejeho bizagenda bikemuka, ko ubuyobozi bwa RCS, buba buticaye buba butekereza icyateza urwego imbere, abasaba gukora akazi kabo batinuba.
RCS Rwamagana Training School, ni Ishuli ryubatswe mu ntara y’Iburasirazuba rikaba ryigishirizwamo, abifuza kwinjira mukazi bashya ndetse no kongerera ubumenyi abakozi baba basanzwe mu kazi murwego rwo gukomeza kubongerera ubumenyi.