Categories: Amakuru ya RCSSlider

CG Evariste Murenzi, yasinye amasezerano yo kuzakira Inama Rusange y’umuryango uhuza amagereza n’amagororero (ICPA) umwaka utaha

Ni amasezerano yasinywe hagati ya komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi na Perezida w’ishirahamwe rihuza amagereza n’amagororero kw’Isi Peter Severin, yemeza ko u Rwanda arirwo ruzakira iyo nama ngarukamwaka ihurirwamo n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bafite aho bahurira n’inshingano zo gufunga no kugorora.

Inama irimo kubera Istanbul irimo kurebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugorora no kurushaho guhanga udushya mu bikorwa remezo byo mu magororero; ikareba kandi n’uburyo imibereho myiza n’iterambere by’abari mu magororero ryarushaho kugenda neza. Barebera hamwe na none uko ikoranabuhanga ryakoreshwa cyane muri ikigihe turimo n’uburyo ibikorwa by’amagororero n’amagereza bya buri munsi bitabangamira  ibidukikije.

Uyu muryango mpuzamahanga ufite inshingano z’amagereza no kugorora (ICPA), ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu mwaka wa 1998, ufite intego yo guhuza no gusangira ubumenyi n’imikorere hagati y’ibihugu muri gahunda yo kugorora, hagamijwe guteza imbere umutekano w’abafunze n’abagororwa bari mu magororero atandukanye ku isi no gutuma barushaho kugira  ubuzima bwiza.

Inama ya ICPA ni inama ngarukamwaka izenguruka ibihugu bitandukanye biri muri uwo muryango igahuza abasaga 900 baturutse mu bihugu bifite ishingano zo kugorora n’amagereza hirya no hino ku isi igamije kwigira hamwe iterambere no kurushaho gukura mu bijyanye n’inshingano zayo, mu kurushaho gukora no gutunganya inshingano zabakora akazi ko kugorora kinyamwuga, nk’intego uyu muryango wihaye.

Aya masezerano yasinywe na CG Evariste MURENZI na Perezida wa ICPA, Peter Severin, ni ikimenyetso cy’icyizere ko uyu umuryango uhuza amagereza n’amagororero ku isi ufitiye u Rwanda ko ruzakira iyi nama iteganyijwe kuwa 26-31 Ukwakira 2025; aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya Kabiri (2) muri Afurika cyakiriye iyo nama nyuma ya Namibiya.

CG Evariste Murenzi, yasinye amasezerano yo kuzakira Inama y’umuryango uhuza amagereza n’amagororero.
CG Evariste Murenzi, yasinyanye amasezerano na Perezida w’ishirahamwe rihuza amagereza no kugorora President Peter Severin yo kwakira inama rusange ngarukamwaka y’umuryango uhuza amagereza n’amagororero ICPA, muri 2025.
Iyi nama iri kubera muri Turukiya yitabiriwe n’abasaga 600 baturuka mu bihigu bitandukanye ku isi bafite aho bahurira na serivise z’Igorora.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.