Categories: Amakuru ya RCS

CG Dr. Chisela Chileshe yasuye Gereza ya Rwamagana na RCS Training School

Rwamagana, kuwa 28 Mata 2021

Kuri uyu wa 28 Mata 2021, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia aherekejwe  na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MARIZAMUNDA basuye Gereza ya Rwamagana batemberezwa ahubatswe amashuri yigisha imyuga itandukanye irimo: Gusudira, Gukora amashanyarazi, Ubwubatsi, no Gukora bijyanye n’amazi.

CG Dr. ChiselaChileshe yashimiye uburyo abagororwa bo mu Rwanda bigishwa imyuga itandukanye, avuga ko ari uburyo bwiza bufasha mu kugabanya ibyaha mu gihugu.

CSP Elly KARANGWA, Umuyobozi wa Gereza ya Rwamagana, yavuze ko kuba abagororwa bagira amahirwe yo kwigishwa imyuga itandukanye, bifite uruhare runini mu kubahindura abaturage bafitiye umuryango Nyarwanda akamaro.

Yagize ati “Hari abantu baza gufungwa bisa nk’aho ubuzima bwabagoye, gusa iyo bagejejwe hano tubaha amahirwe yo guhitamo umwuga bifuza kwiga tugendeye ku myuga iboneka kuri Gereza, kugira ngo nibasubira hanze bazabashe gukoresha ubumenyi bahawe mu gushaka akazi cyangwa kwihangira imirimo, bityo ntibazongere kwishora mu byaha.”

Dr. Chisela Chileshe n’itsinda rimuherekeje basuye ishuri ryigisha Abacungagereza rya Rwamagana, RCS Training School Rwamagana, mu rwego rwo kurebera hamwe amasomo atangirwa kuri iryo shuli ajyanye no kugorora.

Iri shuli rya RCS Training School Rwamagana ryakira abashaka kwinjira mu mwuga w’ubucungagereza bw’umwuga ku rwego rw’ibanze ndetse ikanatanga andi masomo ajyanye no kongerera ubumenyi Abacungagereza bari mu kazi mu rwego rwo kugorora kinyamwuga.

rcspet

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

20 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.