mu ruzinduko bamazemo iminsi kuko uyu ari umunsi wa Kane barimo, bashimishije n’uburyo basanze mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa Muntu, ndetse bashima uburyo bwiza u Rwanda rwashize imbere bwo guha ubumenyi abakoze ibyaha batitaye kubyo bakoze, bakabaha impamba izabafasha kwiteza imbere basoje ibihano by’ibyaha bakoze basubiye mu buzima busanzwe, aho kuba umutwaro ku gihugu ahubwo bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange, bahabwa impamba y’ubumenyi burimo imyuga itandukanye nko kudoda, gusudira, kubaza, kubaka, gutunganya imisatsi, gukora amazi, ubukanishi no kwigishwa ikoranabuhanga.
SSP Pelly Uwera Gakwaya, Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yavuze ko uruzinduko rw’Abazimbabwe rugamije gusangira ubumenyi mu rwego rwo Kugorora.
Yagize ati” Mubyukuri uruzinduko rw’aba bashyitsi baturutse mu Gihugu cya Zimbabwe mu rwego rw’Amagereza, rugamije imikoranire, cyane mu gusangira ubumenyi ku bijyanye no kuvugurura uburyo bwo kugorora buri ruhande ubumenyi rufite rukabusangiza urundi, ni urwo rwego bari mu Rwanda ariko n’ubundi dusanzwe dufitanye imikoranire.”
Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Zimbabwe CG Moses Cyril Ngawaite Chihobvu, yavuze ko mu byamushimishije harimo uko u Rwanda rwateye imbere mu kurengera ibidukikije, aho batagicanisha ikwi bakoresha Biogaz na burikete.
Yagize ati”Nashimishijwe nuko u Rwanda rwateye imbere mu kurengera ibidukikije mu magororero, batagikoresha inkwi, iwacu usanga ibiti bitemwa ku bwinshi amashyamba akangizwa, niyo mpamvu nasabye ko najya gusura ahakorerwa za burikete kugirango ndebe uko zikorwa, ni ibintu byanshimishije cyane kandi ndifuza ko mimikoranire dufitanye natwe tugiye kwita ku kurengera ibidukikije.”
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Prof. Charity Manyeruke, yavuzeko yashimishijwe nuko yasanze Abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwabo aho baba bameze nkabari mu rugo ndetse n’isuku yahasanze.
Yagize ati”Nashimishijwe no kubona Abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwabo nkaho, nkaho usanga bameze nkaho bari mu rugo, bakina banezerewe, bahabwa ubumenyi butandukanye, ndetse n’uburyo nasanze isuku ari ingenzi kandi ari ahantu hari abantu benshi biba bigoye, ni ibintu by’agaciro ariko ibi bituruka ku miyoborere myiza cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kandi na Perezida wacu Mnangagwa izishimira imikoranire kuko hari byinshi bizahinduka imikoranire nitangira, dusanzwe dukorana mu bintu byinshi ariko noneho tugiye kurushaho gukorana birenze doreko u Rwanda na Zimbabwe bisa naho bisangiye umuco kuko hari byinshi bahuje.”
Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Zimbabwe mu Rwanda, n’itsinda rimuherekeje, rugamije guhanahana ubumenyi hagati y’inzego zombi, abafite ibyo barusha abandi bakabibasangiza mu rwego rwo kurushaho guteza imbere urwego rwo Kugorora.








