Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abarenga 5,000 mu Igororero rya Rwamagana bagiye guhabwa ubuvuzi bw’amaso

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara iminsi 10 aho hazavurwa abagororwa basaga 5,000 harimo abazahabwa Indorerwamo  z’amaso zibafasha kureba neza no gusoma, abafite ibibazo bikomeye bakazoherezwa ku bitaro by’isumbuye kandi nta kiguzi basabwe.

Abagororwa bavuga ko bishimiye ubuvuzi bari guhabwa babasanze ku Igororero.

Rukizangango Jean Baptist ni umwe mu bagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana wari ufite indwara y’ishaza mu jisho, avuga ko ashimira ubuyobozi bw’igihugu kuko budahwema kubatekerezaho n’ubwo baba baragonganye n’amategeko. Ati: “nahuye n’abaganga baransuzuma bambwira ko bamfasha kugira ngo nzajye ku bitaro bikuru i Rwamagana koza ijisho ngo bakuremo ishaza ririmo.” Yongeyeho ati”nubwo ndi mu Igororero ndi mu buzima butihebye, ikigaragara ubuyobozi bw’igihugu cyacu buraracyatwitayeho n’ubwo twakoze ibyaha.”

Nsanzimana Alexis na we ni umugororwa wahawe Indorerwamo z’amaso, avuga ko yishimye kuko atarakibasha no gusoma Bibiliya, ati:”najyaga muri Bibiliya nkumva sindi kureba neza ariko ubungubu kuba mbonye Indorerwamo nta kiguzi ntanze byamfashije ndabashimira cyane.”

Nyiraneza Veneranda, umuganga w’amaso ku bitaro bya Rwamagana yavuze ko umubare munini w’abo bari kuvura basanze bakeneye indorerwamo z’ifasha kureba neza hakaba n’abandi bafite ibibazo by’umwihariko nk’indwara y’ishaza, abafite inkovu ku mboni n’ubundi birwayi bukomeye buzasaba kubajyana kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana.

Chief Superintendent Hillary Sengabo, umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) avuga ko iki gikorwa gitegurwa nk’umwihariko kuko abaganga baza kuvurira ku Igororero bigafasha kuvura umubare munini w’abagororwa kandi bari ahantu hatekanye kuruta kujya ku bitaro bihurirwaho n’abantu bose. Avuga kandi ko iki gikorwa atari ubwambere kibaye kuko no kuyandi magororero bikorwa no ku bundi burwayi atari amaso gusa, ati” iki gikorwa ntabwo ari ubwambere kibaye kandi sinubwanyuma, kizajya gikomeza kubaho.”

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.