Categories: Amakuru ya RCSSlider

Mu myaka 6 gusa, itsinda rya muzika rya RCS rigeze ku rwego rushimishije

Umuyobozi w’iri shami rya muzika, Chief Inspector Francis Nkubito, avuga ko ryatangiye ari rito cyane rigizwe n’abacuranzi 17 gusa, ariko ubu rikaba rifite abacuranzi bagera kuri 79 bacuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye ku buryo ubu ribasha guhesha ishema n’icyubahiro RCS mu birori.

Chief Inspector Francis Nkubito, Umuyobozi w’itsinda ry’umuziki rya RCS

Chief Inspector Nkubito asobanura ko iri tsinda ryihariye rimaze kugira ibikoresho byinshi kuko buri mwaka bagenerwa ingengo y’imari yo kugura ibigezweho ari nayo mpamvu rimaze gutera imbere cyane ugereranyije n’igihe rimaze ritangiye, rikaba rigeze ku rwego rwo gucuranga aho ari ho hose mu birori kuko rigitangira bitashobokaga.

Ati: “buri mwaka ‘RCS Band’ igira amafaranga bayigenera kugira ngo ibashe kwiyubaka, kugura ibikoresho dukoresha mu gucuranga, kugura impuzankano twambara mu birori bitandukanye.”  Yongeyeho ko n’ubwo bafite aho bageze iterambere rigikomeje, ati: “ubu turi 79 ariko twifuza ko twagera ku bacuranzi 180, dufite intego yuko tuzagura n’ibikoresho bicye tudafite no gutegura abarimu bazajya bigisha abandi umuziki bidasabye kubashaka ahandi.”

Iri tsinda rya muzika rigizwe n’abasore n’inkumi bitoreza hamwe gucuranga ibikoresho bitandukanye.

Senior Sergeant Niyirora Matabaro Vincent ucuranga Saxophone na Warder Teta Noella uvuza ingoma akaba anatwara inkoni yo mu karasisi bombi bagize iri tsinda ry’umuziki, bavuga ko bo n’abagenzi babo bitoza gucuranga kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu hanyuma bagatangira gukora isuku yabo n’iyibikoresho bacuranga mu mpera z’icyumweru.

Bavuga ko gucuranga ari ibintu bakunda cyane ndetse ko ariyo mpamvu babikora neza ku rwego  ibirori byose bibereye muri RCS babisusurutsa kakahava. SSGT Niyirora ati, “soxaphone ni igikoresho nifashisha ncuranga ijwi riremereye (Bass), dutumirwa gucuranga iyo habayeho ibirori nko mu gihe cyo gusoza amasomo no kurahira ku bakozi barangije amahugurwa (pass out), kujya gucuranga mu bukwe bw’abofisiye bacu, hakaba n’indirimbo ducurangira abayobozi bakomeye n’abanshyitsi b’ibyubahiro mu rwego rwo kubakira.”

Iri tsinda rimaze kuba rinini n’ibikoresho by’umuziki ni byinshi kandi bigezweho.

Itsinda ricuranga ijwi rya ‘bass’ hakoreshejwe Saxophene.

ibi byuma by’umuziki uko bihurijwe hamwe ni ko umuziki uryoha kandi umvikana.

Bemeza ko kwiyumvamo ibyo bakora ni byo bituma babikora neza.

Haba hari amatsinda atandukanye hakurikijwe igikoresho buri tsinda ricuranga.

Itsinda ry’umuziki rya RCS ryitoza gucuranga kuva ku wa mbere kugeza ku wa 5 mu cyumweru.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

2 days ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

1 week ago

Abagororwa basaga 640 bashoje amahugurwa abategurira gusubira mu miryango yabo.

Kuri uyu wa 12 Kamena ku Igororero rya Nyamasheke, abagororwa 644 basoje amahugurwa y’ubumwe n’ubudaheranwa…

1 week ago

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu…

2 weeks ago

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ibikorwa nyongeramusaruro bikorerwa ku magororero atandukanye y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS ni bimwe mu…

3 weeks ago

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS…

3 weeks ago

This website uses cookies.