Aba bakirisitu biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abayigizemo uruhare, bari muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda baje baturutse mu turere twa Rusizi , Karongi na Nyamasheke twose tubarizwa muri diyosezi ya Cyangugu.
Abagize uruhare muri Jenoside bavuze ko basabye imbabazi abo bahemukiye muri jenoside, ubu bakaba babanye neza ndetse banafatanya mubikorwa bitandukanye byinshi by’iterambere ry’igihugu. Abarokotse Jenoside nabo bavuze biteguye kubabarira buri wese uzemera uruhare rwe muri Jenoside akanabisabira imbabazi kuko nabo biteguye kuzitanga.
Padiri waje ahagarariye iri tsinda yavuze ko bishimira intambwe yagezweho muri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda , ashishikariza abagororwa bataratera iyo ntabwe kubikora murwego rwo kubaka umuryango Nyarwanda uzira amacakubiri cyane nk’abakritu ko bagomba gufasha bagenzi babo kumva neza iyo gahunda.
Padiri yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kuri gahunda zishyirwaho zigamije kubanisha neza abanyarwanda, ashimira ubuyobozi bwa RCS buzishyira mu ngiro ndetse anashimira kandi Igororero rya Nyamagabe ryafashije abagororwa kumva neza gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Iri tsinda ry,abakirisitu ryasoje uruzinduko ritanga inkunga zitandukanye zirimo ibikoresho by’isuku ndetse imyambaro ku bagororwa b’Igororero rya Nyamagabe, ibi bikoresho bakabyifashisha mu buzima bwabo bwa burimunsi.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.