Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abana bagororerwa mu Igororero  rya Nyagatare baheruka gukora ibizamini bya Leta batsinze bose

Igororero ry’abana rya Nyagatare ni Igororero ryihariye rigororerwamo abana baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko; baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n’inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n’abandi baba mu magororero y’abakuze. Bitewe n’uko baba bagikeneye kwitabwaho, umwana uhageze ahabwa gahunda y’umwihariko akaniga amashuri hakurikijwe icyiciro yari agezemo yiga.

Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kugira ngo umwana waguye mu cyaha akomeze yitabweho, azasoze ibihano yaragororotse kandi atarasigaye inyuma mu myigire.  Abagiye batsinda ibizamini bisoza icyicyiro rusange bagiye bagira n’amahirwe yo guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo mu bigo byo hanze baba bahawe,bityo   ibihano bari barakatiwe bigakurwaho bakomezanya n’abandi bana biga mu mashuri nk’uko bisanzwe.

Mu byo Leta y’u Rwanda yateganyije kandi mu Igororero rya Nyagatare harimo no kwigisha imyuga n’ubumenyingiro bitewe n’amahitamo y’umwana; uwo mwuga akazawukoresha asubiye mu buzima busanzwe yiteza imbere we ubwe, umuryango we n’Igihugu muri rusange.

Mu myigishirize isanzwe mu Igororero hakaba hariyongereyeho ikindi cyiciro cy’amashuri yisumbuye ishami rya Mathemetics, Ecomics and Computer Sciences(MEC) aho abarimo ubu bazakora ikizamini umwaka utaha kuko bagiye kwimukira mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.

Bimaze kumenyerwa rero ko buri mwaka abana baba barakurikiranye amasomo mu byicyiro byavuzwe haruguru, bakora ibizamini bya Leta nk’abandi bana bize mu bindi bigo kuko bose baba bahuje ingengabihe mu masomo bahabwa; bikaba byaragaragaye ko kuva batangira gukora ibyo bizamini bya Leta nta n’umwe uratsindwa.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.