Categories: Amakuru ya RCS

Maj Gen (Rtd) David Tamba Minisitiri w’umutekano mu gihugu muri Sierra Leone, yasuye Igororero rya Nyanza

Muri uru ruzinduko minisitri Tamba yagiriye ku Igororero rya Nyanza, rwari rugamije kumenya uko mu Rwanda bagorora no kureba abafungwa babo bohorejwe na Loni bahagororerwa baturutse muri Sierra Leone, yari akeneye kumenya imibereho yabo  kubw’amasezerano U Rwanda rwagiranye na Loni ko baharangiriza ibihano. abo bagororwa baje ari umunani (08), batatu (03) bagahabwa imbabazi na perezida w’icyo gihugu bagataha, undi umwe akaza gupfa atarasoza ibihano, ubu bakaba basigaye ari bane barigukora  ibihano byabo. Aba bane basabye minisitiri ko yabavuganira nabo bagahabwa imbabazi  bakarekurwa nabo, kuko bemeza ko bumva barahindutse ndetse barakosotse.

Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Tamba, bashimye Leta y’u Rwanda uburyo ibitaho mu buzima bwa burimunsi, ko ntacyo babura kuko uburenganzira bwabo babuhabwa uko bikwiriye ko ntawe urenganywa cyangwa ngo yimwe serivisi iyariyo yose yaba akeneye, bavuga ko byari bikwiriye ko ariho baza kuko ari igihugu giha agaciro ikiremwamuntu muri rusange ko ntahandi wabona muri Afurika bari kwitabwaho nkuko bitaweho.

Minisitiri Tamba yabwiye abo banyamahanga bagororerwa mu Igororero rya Nyanza, yababwiye ko icyamugenzaga ari ugutsura umubano hagati y’ibihugu byombi hagati ya Minisiteri zombi z’umutekano cyane mu mikoranire mubyo kubaka ubushobozi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa hagati ya Polisi n’urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, kuko yasanze hari byinshi u Rwanda rwateyemo imbere.

Igororero rya Nyanza rifite umwihariko wo kwakira imfungwa n’abagororwa baba baramaze gukatirwa n’inkiko bari gukora ibihano by’ibyaha bakoze, aho ntamuntu uhafungirwa akiri muri gahunda zo kuburana.

Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Taluva, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu wa Sierra Leone, ubwo yakirwaga ku Igororero rya Nyanza.
Bagiranye ibiganiro bamutuma kuri Perezida Kubasabira imbabazi kuko bumva bagororotse.
Bafashe ifoto y’urwibutso barikumwe na Ministiri Tamba, CG Evariste Murenzi n’umuyobozi w’Igororero rya Nyanza SSP Alex Murenzi.
Minisitiri Tamba, CG Evariste Murenzi, umuvugizi wa RCS, CSP Therese Kubwimana, na Alex Murenzi, umuyobozi w’igororero rya Nyanza bafata ifoto y’urwibutso.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

Abagororwa basaga 2700 bahamwe n’icyaha cya jenoside barishimira ko basoje amahugurwa.

Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…

4 weeks ago

This website uses cookies.