Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka, hari abana baba bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakorana n’abandi ibizamini bisoza ibyicyiro bitandukanye, haba mu bisoza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bize mu mashuri atandukanye, ku kigo kiri hafi y’aho iyo gereza iba iherereye mu buryo bwo kubafasha kudakora urugendo rurerure bitewe n’uko bakora ibizamini bataha kuri gereza, hakaba hakunze kwifashishwa ikigo cya GS Nyagatare kuko aricyo kiri hafi.
Umwana iyo aje gufungwa haba hari uburenganzira bwe bugikomeza, cyane ko aba afatwa nk’aho atarakomera mu bwonko bwe ndetse ko rimwe na rimwe aba yarakoreshejwe icyo cyaha n’ubwana kubera kutamenya, iyo bakigera muri gereza rero bitewe n’igihano uwo mwana yahawe uko kingana, bamuhitishamo kwiga mu mashuri asanzwe cyangwa se akiga imyuga kuko umwuga wigwa igihe gito. Abahisemo kwiga mu mashuri asanzwe bitewe n’uko hari ibyiciro bibiri bifasha abo bana aribyo: Icyiciro rusange ndetse n’amashuri abanza, iyo abiga muri ibyo byiciro bageze igihe cyo gukora ibizamini bajya gukorera hamwe n’abandi bana biga mu bindi bigo.
Usanga abana babyishimiye kuko abatsinze ibyo bizamini cyane nk’abo mucyiciro rusange, bahabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bagakomereza amashuri yabo mu bindi bigo kuko nta kindi cyiciro gihari ndetse by’akarusho ntanumwe uratsindwa kuva byatangira.
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
This website uses cookies.