Ikiganiro abakozi bakora ku nzego z’ubutabera bagiranye n’abargororwa n’abafungwa bo mu Igororero rya Nyarugenge, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti” amagana ruswa mu nkiko wirinda abakomisiyoneri bavuga ko bazabagererayo ; ubutabera ntibugurwa” mu rwego rwo kumenyesha abantu bari mu Igororero, ko serivisi bakenera mu nkiko nta kiguzi zisaba, ko bagomba kwirinda ubabwira ko hari ubundi buryo bikorwamo.
Muri abo bayobozi baturutse mu nzego z’ubututabera, harimo Kanzayire Bernadette Visi Perezida w’ukuriko rukuru, Ingabire Solange umwanditsi mu rukiko rw’ubujurire na Kalisa Jean Pasteur umwanditsi mu rukiko rw’Ikirenga, aho basabye abari mu Igororero kwirinda abantu babasaba ko babaha amafaranga bakabagererayo, ko iyo ari ruswa kandi nta serivisi zisaba ikiguzi kugira ngo abazikeneye bazihabwe kuko buriwese aba ayemerewe kuko ari uburenganzira bwe.
Kanzayire Bernadette Visi Perezida w’ukuriko rukuru, yabwiye abitabiriye ibiganiro gahunda zitandukanye urwego rw’ubutabera rwashyizeho mu rwego rwo kurwanya Ruswa n’akarengane mu nkiko no mubaturarwanda harimo( icyumweru cyo kurwanya Ruswa, komite inshinzwe ku rwanya Ruswa mu nkiko, ubugenzuzi, gushyiraho imirongo ya Telefoni itishyurwa n’ibindi), asaba abitabiriye ikiganiro kwirinda gutanga no kwakira Ruswa, aho yasoreje ku bibazo bitandukanye yabajijwe n’abari bitabiriye abiha umurongo y’uburyo bizakemuka.
Ni igikorwa cyakozwe no mu Igororero rya Musanze, aho abakozi bo mu nzego z’ubutabera mu nkiko nabo basuye abagororwa bahagororerwa bakabaganiriza ku bubi bwa ruswa n’uburyo yakwirindwa, bababwira ko serivisi bakenera ari uburenganzira bwabo.
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
This website uses cookies.