Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abakozi batatu b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe

Ni umuhango wayobowe na Abdul Arshad, umukozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe amashami atandukanye muri ubwo butumwa ariyo umutekano, Kugorora ndetse n’amategeko muri Sudani y’Epfo,  witabirwa n’ukuriye ubutumwa b’umuryango w’abibumbye muri Malakal, Mr.Paul Adejoh Ebikwo, unitabirwa kandi n’ingabo zitandukanye ziri mubutumwa bw’amahoro muri icyo Gihugu, harimo n’ingabo z’u Rwanda ziri mubutumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, zagiyeyo murwego rwo gutanga umusanzu wabo mukugarura amahoro nyuma y’intambara yari imaze igihe yarahashegeshe icyo gihugu.

Umuyobozi ukuriye ubutumwa b’umuryango w’abibumbye muri Malakal, Mr.Paul Adejoh Ebikwo, yabwiye abahawe imidari ko itapfuye kuza gusa ahubwo ko byaturutse kukazi bakoze.

Yagize ati” Ndashimira mwe mwese mwahawe imidari kuri uyumunsi, kuba mwambaye iyo midari ntabwo byapfuye kuza gusa, ahubwo byaturutse kukazi mwakoze karimo ubwitange bwinshi cyane muri gahunda yo kwigisha amategeko, impinduka mu kugorora, kwigisha ibijyanye N’amategeko arengera umugororwa Mandela rules, no gufasha abagororwa kuba ahantu heza n’imibereho myiza, ndakomeza mbashimira umusanzu mwatanze muby’amategeko, muzakomereze aho.”

Kugeza ubu abakozi b’urwego rw’u Rwanda bamaze gukora ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye ni 181 n’abandi 11 bakiburimo muri Sudani y’epfo, muri Centre Afrika, no mugace ka Abyei muri Sudani.

SSP Pelly UWERA GAKWAYA ubwo yambikwaga umudari w’Ishimwe.
SSP Hillary SENGABO nawe uri mubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yambitswe umudari w’ishimwe.
Abo nibo bakozi b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igororora bahawe imidari y’ishimwe.
Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

21 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.