Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abagororwa n’abantu bafunzwe bagororerwa  mu Igororero rya Nyamagabe, bakomoka muri ako karere  basuwe n’itsinda ry’abayobozi bako

Iri tsinda ryaje ku Igororero rya Nyamagabe rigizwe na komite Nyobozi y’ako karere  n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose yo mu karere ka Nyamagabe, aho bari muri gahunda yo kumenya imibereho y’abaturage babo bari mu Igororero abafite ibibazo mu miryango bigashakirwa ibisubizo ndetse bakarushaho no gusobanurirwa zimwe muri gahunda za Leta zigezweho kugirango nibasoza ibihano byabo batazasanga hari gahunda zabasize batigeze bamenya.

Mubyo baganirijweho harimo kubamenyesha ko nabo bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, ko imyuga bigira mu Igororero bagomba kuyikurikirana neza, bazasoza ibihano byabo bakaba abambere mu kwishakamo ibisubizo no guhanga imirimo mishya mu duce bakomokamo, ari nayo mpamvu baba bafashe umwanya ngo baze baganire nabo mu rwego rwo kubereka ko nubwo bari mu Igororero bakiri abanyarwanda nk’abandi bose nabo baba batekerezwaho.

Mu bagororwa basuwe bahawe umwanya wo kubaza ibibazo mu matsinda agendeye ku mirenge baturukamo, abafite ibibazo biri ku rwego rw’akarere bakegera komite Nyobozi y’akarere bigahabwa umurongo, birangira biyemeje kuzajya babasura buri gihembwe.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

22 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.