Ni ikigikorwa cyabaye muri Gahunda Mpuzamahanga ngarukamwaka mwaka yatangiye ku itariki 25 Ugushyingo 2025, aho u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kugaragaza uburemere bw’ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa, ingaruka zaryo ku muryango Nyarwanda no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurikumira no kurirwanya hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira iti “Dufatanye kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa hifashishijwe ikoranabuhanga.” Ni mugihe insanganyamatsiko y’Igihugu cyacu na yo igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera.”
Umushinjacyaha waturutse ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ushinzwe gukurikirana ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa, Mukasano Alice, ubwo yaganirizaga abagororwa, yabibukije ko ihohoterwa atari iryo ku gitsina gusa ko ahubwo n’ibindi bikorwa bigamije ishimishamubiri ari icyaha. Yanagarutse kwicuruzwa ry’abantu rigikorwa hamwe mu bihugu nubwo mu Rwanda rikiri ku kigero cyo hasi.
Abagororwa bafungiwe icyaha cy’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina ndetse no guhoza ku nkeke abo bashakanye bishimiye cyane amasomo n’impanuro bahawe ndetse bamwe muri bo batanga ubuhamya ubwinshi bwahurije ku kuba bicuza ibyaha bakoze bakaba banabisabira imbabazi.
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…
RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…
Ku nyigisho bahawe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ubumwe n'ubudaheranwa…
This website uses cookies.