Categories: Amakuru ya RCS

Abagize Utunama dushinzwe gutanga amasoko ya Leta kuri za Gereza bongerewe ubumenyi

Asoza aya mahugurwa, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Mary GAHONZIRE yavuze ko amahugurwa nk’ayo ari ingenzi kuko azafasha abakozi bayahawe kurangiza neza inshingano zitoroshye zo gutanga amasoko kuri za Gereza bakoreraho, bityo bakazashobora no gufasha RCS kuzuza amasezerano yagiranye n’inzego zishinzwe kugenzura uburyo amafaranga igenerwa na Leta akoreshwa.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yibukije abahuguwe ko kuba igice kinini cy’amafaranga Leta igenera inzego zayo zitandukanye gikoreshwa mu kugura ibikoresho byifashishwa mu kazi ka buri munsi no kwishyura serivisi zindi zikenerwa n’izo nzego, bisaba ko abatanga amasoko y’ibyo bikoresho n’izo serivisi bagira ubumenyi buhagije ku itangwa ry’ayo masoko.

Komiseri Mukuru Wungirije yasabye abahuguwe gukoresha neza ubumenyi bahawe bakorana umurava, ubushishozi n’ubunyangamugayo mu kurangiza inshingano zitoroshye zo gutanga amasoko. Yabasabye kandi kubera indorerwamo bagenzi babo batarabona amahugurwa nk’ayo babasangiza ku bumenyi bakuyemo.

Madamu Uwizeye Sofia wavuze mu izina ry’abahuguwe, nyuma yo kuvuga mu ncamake ingingo zibandweho muri ayo mahugurwa, yashimiye Ubuyobozi bwa RCS bwayateguye anasaba ko amahugurwa nk’ayo yajya ategurwa kenshi kuko afasha abayahawe gusohoza inshingano baba bahawe ku buryo buboneye.

DK

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

21 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.