-
Gereza ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’ uburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugudu wa Burumba ikaba ifite 6ha mugihe ibikorwa remezo bya Gereza bifite 1ha
-
Iyi Gereza yabanje kuba gereza y’ abantu bakuru guhera mu 2004 kugeza 2009 ubwo yahindurwaga gereza y’abana kugira ngo yakire abana bato kuva kumyaka 14 years kugeza 18years bava mu gihugu cyose,gereza ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 400 kandi kuri ubu dufite abagororwa 466 bato n’ abakuze 177 bose hamwe bagera kuri 643
-
Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo kwita ku bana b’ingimbi n’Abangavu bahawe igihano cyo gufungwa n’ inkiko, Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Imfungwa n’ Abagororwa (RCS) yashyizeho Gereza yihariye y’abana ya Nyagatare ikaba yarashyiriweho kwakira abana b’ ingimbi n’ abangavu (bafite hagati y’imyaka 14 na 18) bagonganye n’ amategeko kugirango baharangirize ibihano bahawe n’ inkiko.
-
Ishingiye ku ntego z’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), Gereza ya Nyagatare yita ku butabera, kugorora n’ubumenyi, by’umwihariko mu rwego rwo kugorora abana, Gereza ya Nyagatare ikaba ishyira mu bikorwa gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubumenyingiro (imyuga: Ububaji, Ubwubatsi, Gusudira, Ubudozi, Ubwogoshi) aho abana barangije Icyiciro rusange cy’Amashuli yisumbuye batangiye gukora Ibizamini bya Leta kimwe na bagenzi babo badafunze kuva mu mwaka wa 2016 abandi barangiza amasomo mu myuga inyuranye yavuzwe haruguru nabo bahabwa impamyabushobozi (Certificates).
-
Abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare abenshi usanga barishoye mu byaha bihanwa n’amategeko bitewe n’ubujiji kudasobanukirwa n’ amategeko n’ubuzima babagamo mbere butameze neza mu miryango yabo, bamwe ntibaba bakibana n’imiryango yabo, abandi ari impfubyi barererwa mu yindi miryango, abandi imiryango yabo yarabatereranye n’aho abandi n’ubwo baba babanaga n’imiryango yabo ugasanga batari bameranye neza nayo mu buryo bwo kubitaho cyangwa harimo amakimbirane, iyo mibereho ikaba yabakururira mu gukora ibyaha bitandukanye birimo Kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, Ubujura, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana ku ngufu, kwihekura, n’ ibindi binyuranye.
-
Kubera izo mpamvu zavuzwe haruguru, nyuma yo kugongana n’amategeko bagafungwa, abenshi mu bana baza bafite ibibazo byo mu mutwe n’iby’imyitwarire bikomeye hakiyongeraho kumva ko bafunzwe ubuzima bwabo bukarushaho guhungabana; Gereza ya Nyagatare ikaba ishyira imbaraga mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bwabo, abana bafashwa gusubirana imbaraga, kwiyakira, kugorora imitekerereze yabo no guhindura imyitwarire kugirango n’ izindi gahunda (Programmes) zibagenerwa zitange umusaruro.