Igororero rya Gicumbi yubatswe m’Umudugudu wa Kabere, Akagari ka Butare, Umurenge wa Nyankenke,Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.
Igororero rya Gicumbi yubatswe mu 1975 ikaba yarabanje kuba ikigo ngororamuco cy’abagore b’inzererezi.
Mu 1996 nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yafungiwemo abagore baregwa ibyaha bisanzwe na Genocide.
Muri 2003 nibwo yahinduwe Igororero ryatangiye kwakira imfungwa n’abagororwa bari bavuye kuri Igororero rya Byumba. Yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa 2.000 gusa, ubu ikaba ifite imfungwa n’abagororwa 3.678
Igororero rya Gicumbi rifite ubuso bw’ubutaka bungana na Ha 90, naho ubuso Igororero ryubatseho bungana na Ha1.



