Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti” Ibaruze kuko uri uwagaciro” nkuko byari biteganyijwe ko rizasozwa kuwa 30 kanama 2022, niko byagenze mu Gihugu hose haraye hasojwe icyo gikorwa ndetse no muri gereza rirasozwa kuko abarimo nabo bagombaga kubarurwa nk’abandi baturarwanda bose bari mu gihugu, aho hari abakarani b’ibarura b’abacungagereza babihuguriwe akaba aribo bakoze icyo gikorwa muri za gereza.
Muri gereza zose abarimo bose barabaruwe kandi bose wabonaga ko ari ikikorwa bishimiye, ko Leta ibatekerezaho mu igenamigambi iteganya ryose itajya ibibagirwa ko nubwo umuntu aba ari muri gereza aba agifite agaciro nk’akundi munyarwanda wese kuko ari gahunda ya Leta yo kumenya abaturage igihugu gifite bikanoroshya igena mugambi mu gihe hari gutegurwa ibikorwa bigenewe abaturage.
Iki gikorwa cy’ibarura rusange gikorwa buri myaka icumi, imibare ivuyemo ikaba igaragaza abaturage igihugu gifite aho kugeza ubu ibarura ryakorwaga ari irya gatanu.