Kuba RCS ikangurira ababyeyi kujya basura abana bari I Nyagatare aho barangiza ibihano bahawe n’inkiko ni uko umwana udasurwa ahora yigunze bityo bigatuma igikorwa cyo kumugorora kigorana. Komiseri Charles Musitu ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barangije ibihano byabo, aganira n’ababyeyi bafite abana bafunze yababwiye ko ni ubwo umwana aba yakosheje agafungwa, umuryango we by’umwihariko abayeyi batagomba kumutererana, bagomba kumwerekaho urukundo. Komiseri MUSITU yabwiye kandi ababyeyi bafite abana bafungiye mu kigo Ngororamuco cy’I Nyagatare ko Leta yashyizeho gahunda zihamye zo kwigisha abo bana kugirango nibarangiza ibihano bazabashe kwigirira akamaro.


Yakomeje ababwira ko ababyeyi nabo bafite inshingano mu kwita cyangwa kurera abana babo. Ibyo bigakorwa babasura. Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye iki kiganiro bagaragaje imbogamizi, z’uko kuba abadasura abana babo bafunzwe biterwa n’ubukene bafite. Kuri iyi mbongamizi Komiseri Musitu yabwiye abo babyeyi ko nta rwitwazo umubyeyi yagira rwo kutereka urukundo umwana we, abasaba kandi kujya babyara abana bashoboye kurera.
Kugirango umwana ufunzwe agororwe neza RCS isanga ababyeyi babo bagomba kubigiramo uruhare, abadafite amikoro yo gusura abana babo RCS yabateganirije amafaranga y’urugendo umubyeyi wasuye umwana we asubizwa mu gihe yamusuye rimwe mu kwezi. Ibi bikorwa byo gukangurira ababyeyi bafite abana bafunze kujya babasura, RCS ibifatanya n’umuryango Fondation DIDE ari nawo wagize uruhare mu kuvugurura iki kigo Ngororamuco cya Nyagatare.


Ikigo Ngororamuco cya Nyagatare cyakira abana bakatiwe n’inkiko ngo baze kuharangiriza ibihano bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14-18. Abana 251 bafungiye muri iki kigo bigishwa imyuga itandukanye ndetse harimo n’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.