Iki gitabo kigizwe n’amapaji 192, uyu mushakashatsi akaba n’umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; Yolande Mukagasana avuga ko ari igitabo yageneye urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo barusheho gusonanukirwa amatega y’Igihugu.
Igitabo ‘Umurage w’urubyiruko’ gisobanura byinshi ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi yageze mu Banyarwanda, uko jenoside zitegurwa muri rusange, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’umwihariko wayo.
Si ibyo gusa kuko iki gitabo kibutsa abantu zimwe mu mvugo abantu bakwiye kwirinda gukoresha cyane ko zikunze gukoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Aabatutsi mu 1994.
Aganira n’abagororwa bo muri iri Gororero rya Nyarugenge, Madame Mukagasana yasabye abagororwa n’Abanyarwanda muri rusange kudakomeza guha icyuho ibitandukanya abanyarwanda, cyanecyane amacakubiri yazanywe n’abakoloni agamije guheza abanyarwanda mu manga ku bw’inyungu zabo.
Ati “ariya moko ni ayo abazungu baduhimbiye kuko, ubuhutu, ubututsi n’ubutwa babitwise bagendeye ku mitungo n’akazi kari gatunze abanyarwanda.”
Yongeyeho ko Ndi Umunyarwanda ari igisubizo ku macakubiri yinjijwe mu Bnyarwanda ati “Ndi Umunyarwanda ni isanomuzi yacu ikaba igihango n’umuti w’ibikomere bikomoka ku mateka.”
Nyuma yo kuganira n’abagororwa no gusubiza ibibazo bamubajije kuri iki gitabo, Madam Mukagasana yasabye abagororwa kwirekura bakavuga amateka yabaranze, ababishoboye bakanayandika.
Mu izina rya Komiseri Mukuru wa RCS, Chief Superintendent Hillary Emmanuel Sengabo yashimiye Madam Yolande Mukagasana kuba yarahisemo kumurikira igitabo cye mu Igororero kuko ubutumwa burimo buri mu bifasha abagororwa kunguka ubumenyi no kugororoka.