Ni amahugurwa yatangiye kuwa 11Nzeri 2023, agamije guhugura abagororwa n’abakozi kubijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, yari amaze ibyumweru bitatu, aho abahuguwe bavuga ko impamba y’ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa izabafasha nyuma yo gusoza ibihano ndetse n’abakozi bakavuga ko bizabafasha kwihangira imirimo bakaba bakwiteza imbere, bavuga ko ubumenyi ari ingirakamaro kumuntu wese ubwungutse biyemeza no kuzabusangiza abandi batagize amahirwe yo kwitabira ayo mahugurwa.
Mugusoza ayo mahugurwa ku Igororero rya Nyagatare, SP Richard Cyubahiro, Umuyobozi wungirije w’Igororero ry’abana rya Nyagatare, yashimiye abagororwa n’abakozi bayitabiriye abasaba ko ubumenyi bahawe bagomba kubusangiza abandi.
Yagize ati “ mwagize amahirwe yo gukurikirana amahugurwa ajyanye no gusudira no kudoda, ndabasaba ko ubumenyi mwungutse mutagumba kubwihererana mukazabusangiza n’abandi batabashije kwitabira kuko mwese ntabwo mwari kuyahererwa icyarimwe. Yakomeje ashimira umuryango DIDE watanze amahugurwa, kubazahugura abandi mumwuga w’ubudozi no gusudira, avuga ko iyo myuga uwayimenye imugirira akamaro.”
Murwego rwo kugaragaza ubushobozi kubyo bize bagaragaje bimwe mu byo bakoze muri icyo gihe cy’ibyumweru bitatu, birimo ibikoresho bikoreye bo ubwabo, bashimira ubuyobozi bwa RCS n’ubw’Amagororero budahwema kubitaho umunsi ku munsi bashigikira ihame ry’uburezi, kuko ari umusingi ukomeye mu buzima bwa muntu, ari nayo mpamvu leta y’u Rwanda ishishikajwe nuko abaturage bayo baba abantu bajijutse cyane biga umwuga kuko ari ingenzi.
Amahugurwa bakoraga yibandaga kubijyanye no Gusudira, gutunganya Imisatsi, ubudozi no kwigishwa uburyo bakwihangira imirimo biteza imbere, ndetse bakanateza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.