Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda n’urwo muri Namibiya zasinyanye amasezerano

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia (NCS) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu Igorora kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare 2024, buzamara imyaka itanu.

Share this Post

Aya masezerano yashyizweho umukono na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia; CG Raphael Tuhafeni Hamunyera na mugenzi we w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora; CG Evariste Murenzi.

Ni amasezerano y’umubano w’Ibihugu hagati y’u Rwanda na Namibiya, azibanda cyane cyane mu nzego zabyo zishinzwe Igorora.  Aya masezerano ashingiye ku gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by’igorora, ku kunoza imicungire y’amagororero no ku guhana ubumenyi binyuze mu kwigisha no guhugura abakozi bakora muri izi nzego zombi z’Igorora.

CG Hamunyela yishimiye bimwe mu bikorwa harimo amahugurwa ya kinyamwuga atangirwa ku Ishuri rya RCS, aho yavuze ko azasaba abakozi b’Uru Rwego kujya kubafasha gutangiza ishuri ry’Abofisiye bato iwabo muri Namibiya. Yashimye kandi uburyo hatunganywa umwanda uva mu magororero ugakorwamo ingufu za biyogaze (biogas) ikoreshwa mu gutekera abantu bafunzwe n’abagororwa harimo no kurinda no kubungabunga ibidukikije. Yashimye na none ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano w’Igororero.

Aya masezerano biteganyijwe ko azamara imyaka itanu.

CG Hamunyela yahawe impano y’urwibutso na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form