Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

UNMISS irashima umusanzu wa RCS mu gutuma abafungwa bagira ubuzima bwiza muri gereza ya Torit muri Sudan y’Epfo

Iri shimwe riraturuka ku buhamya bw’abafungwa bo muri Gereza ya Torit muri Sudani y’epfo aho u Rwanda ruriyo mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, aho bashimira gahunda yatangijwe na SSP Hillary Sengabo, yo guhinga imboga mu mirima y’iyo Gereza baharanira ubuzima bwiza bw’abayirimo.

Share this Post

Atango James, umwe mu bafungwa bo muri gereza ya Torit yavuze ko kuba haratangijwe iyi gahunda ari ukurengera ubuzima bwabo kuko ntawe utazi akamaro k’imboga.

Yagize ati ”Ndashimira abakozi b’umuryango w’abibumbye bari muri Sudan y’epfo batekereje iyi gahunda y’akarima k’igikoni, mubyukuri ntawe utazi akamaro ko indyo yuzuye, ko ari ngombwa kuri buriwese, niyo mpamvu twese tugomba kugira uruhari muri iyi gahunda yo kwihingira imboga kandi birashoboka turetse amagambo tugakora yaba umugabo cyangwa umugore wese uri muri gereza kuko nitwe byafasha gutuma tugira ubuzima bwiza muri iyi gereza ya Torit, kuko akarima k’igikoni mwamaze kubona ko ari ingenzi mugutuma turushaho kugira ubuzima bwiza.”

Yakomeje avuga ubwoko bw’imboga zitandukanye biyezereza ku buso buzengurutse gereza ya Torit, burimo, inyanya, ibihaza, amaranthus na okra, bisarurwa bigatekwa mu biryo barya burimunsi.

SSP Hillary Sengabo, Umukozi wa UNMISS muri gahunda zo kugorora, yavuze ko igitekerezo cyo guhinga imboga cyaturutse ku kuba ubuzima bw’abafungwa muri Gereza ya Torit babonaga bugenda buba bubi.

Yagize ati “Twabonye ko ubuzima bw’imfungwa nyinshi cyane ubw’ababyeyi bonsa buri kugenda buba bubi, nibwo twegeraga abayobozi tubagezaho igitekerezo cyo kuba twhinga imboga mu mbago za gereza zikazafasha abafungwa gutuma imibereho yabo ihinduka, babyakira vuba kandi baranabyishimira niko gutangira uyu mushinga kandi uri gutanga umusaruro.”

Yakomeje avuga ko nubwo igitekerezo cyari kimaze kwakirwa, intambwe yindi y’yumushinga w’wimirire myiza kwari ugushaka ibikoresho bizifashishwa mu buhinzi no gushaka imbuto zizahingwa no guha ubumenyi bwibanze ku buhinzi  Abagororwa kuko aribo bagombaga kubyikorera kandi byatanze umusaruro kuko ubu basarura imboga zikabafasha gutuma ubuzima bwabo burushaho kumera neza, aho avuga ko iyi gereza yari iteganyrijwe kwakira abafungwa 150 ariko kugeza ubu ikaba irimo abagera kuri 370, bakaba bari muri gahunda yokunoza uburyo bw’imiryamire kugirango babashe gutura neza.

SSP Hillary Sengabo we na bagenzi babiri aribo SSP Pelly Uwera Gakwaya na SSP Olive Mukantabana bari muri sudani y’Epfo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri gahunda yo kugorora, nkuko izindi nzego nka Polisi n’Ingabo z’Igihugu bajyayo mu rwego rwo kugarura amahoro.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form