Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abagore bwasuye Igororero rya Nyamagabe

Madame Mukagasangwa Consolée wari uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w'lnama y'lgihugu y' Abagore, Madame Kabera Jeanne; umufatanyabikorwa ushinzwe iterambere ry’abagore muri ‘UNA Rwanda’ na Madame Umumararungu Beatha uhagarariye abagore mu Karere ka Nyamagabe, basuye igororero rya Nyamagabe, kuri uyu wa 21 Kanama 2024, mu mugambi wo kongera ubushobozi bw’imibereho y’abagore n’abana babo bari mu Igororero.

Share this Post

Abayobozi basuye Igororero, bakiriwe neza n’abagororwa mu buryo bw’indirimbo n’imbyino biryoheye ijisho. Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyamagabe bwabanje gutembereza abashyitsi ahantu hatandukanye abagororwa bigira imyuga, irimo iyo kuboha, gutunganya imisatsi iy’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’irerero ry’abana bato babana n’ababyeyi babo (ECD). Ni imyuga ifasha abagororwa kwiteza imbere igihe basubiye mu buzima busanzwe igihe basoje ibihano byabo.

Nyuma yo kumva ibibazo n’ibitekerezo abagororwa bamugejejeho birimo ibijyanye no kwivuza, imitungo yabo ndetse n’imibereho y’abana babo basigaye mu miryango, Madame Mukagasangwa Consolée yabijeje ubufasha bwose bakeneye kugira ngo imibereho yabo n’abana babo igende neza, ndetse anabakangurira gukomeza umutima wa kibyeyi wo kurera neza abana bari kumwe. Yashimiye by’umwihariko ubuyobozi bw’Igororero mu izina rya RCS, kuko babasha guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abakoze ibyaha bakabasha gusubira muri sosiyete bagororotse. Yasabye abagororwa gukomeza imyitwarire myiza bafite no kuzirinda insubiracyaha igihe bazaba batashye.

Umuyobozi w’Igororero rya Nyamagabe, Madame Mukankuranga Donatha, yabwiye abashyitsi basuye igororero ko usibye amasomo y’imyuga itandukanye abagororwa biga, hari nandi masomo y’uburere mboneragihugu na ‘Ndi Umunyarwanda’ bahabwa.

Abashyitsi bakiriwe neza n’abagororwa mu ndirimbo n’imbyino zishimishije.

Abashyitsi batemberejwe mu mashuri abagororwa bigiramo imyuga itandukanye.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form