Umuryango wa Uwamahoro Devothe washyikirijwe ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo mu rugo birimo: umuceri ibiro 25, kawunga ibiro 25, amavuta yo guteka litiro 5, ibishyimbo ingemeri (mironko) 10, imiti y’isabune 10, amacupa 2 y’amavuta yo kwisiga, indobo 2, amajerekani yo gushyiramo amazi 4, amvirope z’amafanga ibihumbi makumyabiri (20,000frw), inkweto za bodaboda imyambaro 5 n’izumubyeyi imyambaro 2. Banahawe amatungo yo Korora ihene ebyiri (2) n’inkwavu eshanu (5), mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Ntazo, Bwana Muhoza Alphonse aho yashimiye byimazeyo Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyanza na RCS muri rusange ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage by’umwihariko mu karere Igororero riherereyemo.