Iyi nama iri kubera mu Gihugu cya Singapore ku nshuro ya 26, yatangiye kuwa 01 ikazageza 06 Nzeri 2024, ikaba yaritabiriwe n’ababayobozi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bifite inshingano zo kugorora barenga 1000 baturutse hirya no hino ku Isi, aho muri abo bayobozi harimo na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi n’itsinda ayoboye.
Mu byaganiriwe muri iyi nama, u Rwanda rwashimiwe kuri gahunda rwihaye mu gutanga serivisi z’ubuzima ku bantu bagororwa, binyuze muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ndetse ko ari uburyo bwiza benshi bakuyemo isomo. Umuyobozi w’uyu Muryango Mpuzamahanga w’Amagororero n’Amagereza, Bwana Peter Severin yanaboneyeho umwanya wo gutangariza ku mugaragaro abitabiriye iyo nama ko u Rwanda ari rwo ruzakira inama ngarukamwaka izaba iri kuba ku nshuro yayo ya 27 mu mwaka utaha wa 2025.
Mu kwakira inama ya ICPA 2025, azaba ari amahirwe ko U Rwanda ruzahungukira ubumenyi butandukanye binyuze mu guhanahana amakuru, mu byiza byinshi ibihugugu bitandukanye ku isi bizaba byarakoze cyane mu gusubiza mu buzima busanzwe abasoje ibihano, bikazrufasha muri gahunda za burimunsi mu kugorora hirindwa insubiracyaha no gushyira ingufu muri gahunda zo gufasha abarangije ibihano gusubira muri sosiyete baragororotse
Iyi nama izabera mu Rwanda mu mwaka utaha nkuko byemerejwe mu nama rusange, ruzaba rubaye Igihugu cya Kabiri muri Afurika, kiyakiriye nyuma y’Igihugu cya Namibia cyayakiriye muri 2014.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/ICPA-24-1024x768.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/ICPA-24-OK-3.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/ICPA-24-OK-1-768x1024.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/09/ICPA-24-OK-4-1-1024x682.jpg)