Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Rwanda Bridges to Justice yakoze ubukangurambaga ku by’amategeko mu Igororero rya Rwamagana

Umuryango ukora ubuhuza muby’amategeko (Rwanda Bridges to Justice(RBJ), wakoze ubukangurambaga ku mategeko cyane ku bantu bari mumagororero badafite ababunganira mumategeko, butewe n’ubushobozi buke bwo kuba bakwibonera abunganizi.

Share this Post

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, minisiteri y’ubutabera, ubushinjacyaha, ubugenzacyaha, polisi, urwego rushinzwe iperereza, umuryango utabara imbabare (HCR), umuryango Prison Fellowship, abakozi b’Igororero ndetse na CP Bosco Kabanda waje uhagarariye Komiseri mukuru wa RCS, mu rwego rwo gushyigikira ubufasha uyu muryango utanga muby’amategeko.

Ni ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti”Uburenganzira bwo kunganirwa mumategeko.” aho abari mu Igororero basobanuriwe amategeko atandukanye n’uburyo nta muntu n’umwe udafite uburenganzira bwo kunganirwa mumategeko, kuko hari ababura ubwo burenganzira kubera ubushobozi buke akaba ariyo mpamvu Rwanda bridge to Justice yaje kugirango ifashe abafite icyo kibazo ntibazongere kubura uburenganzira bwabo.

Mu mikino Abagororwa bagiye bakina bagaragaje aho umuburanyi utishoboye yaje kubona umwunganira binyuze muri Rwanda Bridges to Justice akaza kuburana yunganiwe akaba umwere, nta kiguzi na kimwe atanze mu gihe mbere byabaga bigoye kubona umwunganizi utamwishyuye, bakaba bashima leta y’u Rwanda idahwema gutekereza ku munyarwanda wese.

CP  Bosco Kabanda wari umushyitsi mukuru waje ahagarariye Komiseri Mukuru wa RCS, yabwiye abagororwa ko igihugu gitekereza ku baturage bacyo ko ntawe kiba cyibagiwe.

Yagize ati “Ndagirango mbabwire ko Igihugu gitekereza ku muturage wacyo wese, kuba muri hano namwe muri abanyarwanda nk’abandi bose, niyo mpamvu gahunda zireba abandi namwe ziba zibareba, yaba umekene cyangwa umukire ni umunyarwanda niyo mpamvu buriwese uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa, ndasoza mbabwira ko Umuyobozi Mukuru W’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora yantumye ngo mbashimire imyitwarire myiza yanyu mukomeje kugaragaza abasaba ko mwakomerezaho.”

Umuryango Rwanda Bridge to Justice utanga ubufasha mu mategeko cyane ubuhuza, aho ushobora guhuza umwunganizi n’uburana wabuze ubushobozi , agahabwa ubwunganizi mu mategeko nta kiguzi nta kimwe atanze nkuko bisanzwe ko umuntu ukeneye ubwunganizi abanza kwishyura umwunganira.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form