Amasomo nkaya y’isanamitima azwi nka ‘mvura nkuvure’ agezwa kenshi ku bantu bafunze n’abagororwa, mu rwego rwo kubafasha gusubira muri sosiyete bafite intekerezo n’imyitwarire y’ishimirwa n’abo basanze. Aya masomo bahawe yagizwemo uruhare runini n’umuryango ‘DiDe’ utegamiye kuri Leta, ugamije guharanira amahoro no kongerera ubushobozi ibikorwa by’igorora n’isanamitima. Ni umuryango washinzwe mu 1992 i Geneva, mu Busuwisi, ukaba waratangiye ibikorwa byawo mu Rwanda mu 1998.