Mu Rwanda no mu mahanga taliki 07 Mata buri mwaka ni igihe cyahariwe gutangiza igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho icyo gikorwa kimara iminsi ijana (100 ) mu rwego kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe bakicwa urupfu rw’agashinyaguro bazira uko baremwe kubera ivangura bazaniwe n’abazungu rikababibamo amacakuri yagejeje u Rwanda n’abanyarwanda kuri Jenoside.
Mu magororero yose ari mu gihugu, igihe cyo kwibuba abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 naho baha agaciro icyo gikorwa kuko mu bari muri ayo magororero haba harimo abayirokotse, hakabamo n’abayigizemo uruhare ndetse n’urubyiruko rwavutse nyuma yayo.
Uru rubyiruko ruri mu magororero narwo rukeneye kumenya amateka yaranze u Rwanda n’abanyarwanda kugirango bayakuremo inyigisho ndetse n’inkomezi bizabafasha kumenya uko bakwirinda icyatuma hongera kubaho amateka nkayo maze bakazanayasangiza abazabakomokaho.
Intego yo kwibuka ni ukugira ngo amateka mabi yaranze u Rwanda n’abanyarwanda atazibagirana, ari nayo mpamvu intego nyamukuru ari ukwibuka twiyubaka twirinda ikintu cyose cyakongera gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.




