Ni Igikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, aho abayobozi bombi aribo Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi na Mugenzi we CP Janet Georges Komiseri w’amagereza mu gihugu cya Seychelles bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’inzego zombi mu gusangira ubumenyi hagati y’abakozi ndetse n’ubushakashatsi mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano mu kazi ka buri munsi.
Mu Ijambo rya Komiseri w’Amagereza muri Seychelles CP Janet Georges, yavuze ko aya masezerano yakomotse ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi ku mikoranire mu nzego zitandukanye.
Yagize ati ”Mu ruzinduko Perezida w’U Rwanda Paul Kagame aheruka kugirira muri Seychelles, hari amasezerano y’imikoranire atandukanye ibihugu byombi byagiranye mu nzego zitandukanye. Umwaka washize natwe nk’abashinzwe amagereza twasuye u Rwanda dusanga bakora neza; dusubiye iwacu tubona dukwiriye kugirana amasezerano mu kuduha amahugurwa muri gahunda zitandukanye zo kugorora kuko bari ku rwego rwiza. Dusanzwe dufite ikibazo cy’abakozi bake ni yo mpamvu twifuza ko twakorana nk’uko twari dusanzwe dukorana na Tanzaniya, kandi twizeye ko tuzagirana imikoranire myiza.”
Aya masezerano yasinywe hagati y’inzego zombi agamije imikoranire, harimo gusangira ubumenyi binyuze mu mahugurwa no gufasha urwego rw’amagereza mu Gihugu cya Seychelles kikava mu buryo gikoresha bwo gufunga kigatangira uburyo bwo kugorora.






