Categories: Amakuru ya RCSSlider

Minisitiri Biruta yifatanyije n’inzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage, batera ibiti mu Karere ka Gatsibo

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta, yayoboye iki gikorwa mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Nyagihanga. Nyuma y’iki gikorwa abari bacyitabiriye bagize umwanya wo kuganirizwa nawe maze ababwira ko mu byo bakora byose umutekano ugomba kuza ku isonga; yababwiye kandi ko iterembere ry’Igihugu ritagerwaho nta mutekano uhari kandi ko ntabandi bazabigiramo uruhare atari bo ubwabo. Yasoje abashimira umusanzu wabo mu guharanira iterambere ry’Igihugu cyabo ndetse anabashimira ko bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Mu karere ka Nyanza, CG Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ni we wayoboye icyo gikorwa batera ibiti mu murenge wa busasamana. DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda yayoboye iki gikorwa mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba naho Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu Gihugu Sesonga Benjamin nawe iki gikorwa akiyobora mu Karere ka Musanze. Aha hose inzego z’umutekano, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bari bitabiriye ku bwinshi.

Ibiti byatewe kuri uyu munsi byose hamwe muri utwo turere uko ari 04 ni 23016, ibi bikaba biri muri gahunda ya Leta yiyemeje yo kurengera ibidukikije kandi abaturage ubwabo nibo bagomba kubigiramo uruhare kuko aribo mbaraga igihugu gifite.

Nyuma y’igikorwa cyo gutera ibiti Minisitiri Biruta yaganirije abitabiriye icyo gikorwa anabashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Aho igikorwa cyo gutera igiti cyabereye mu murenge wa Nyagihanga, baganira ku kamaro ko kurengera ibidukikije.
CG Evariste Murenzi yakoreye umuganda mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana arikumwe n’inzego zitandukanye.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zose cyane iz’Umutekano kuko ibidukikije nabyo biba bikenewe kubungwabungwa.
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, ubwo yateraga igiti mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba.
Inzego zose zari zihagarariwe muri iki gikorwa cyo gutera igiti kuri za site zitandukanye.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

16 hours ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

4 days ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

2 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

2 weeks ago

RCS yibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026 Ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Abakozi b'Urwego…

3 weeks ago

Abasura n’abagororwa ba b’amagororero ya Musanze na Rubavu baravuga ko E-Huza iziye igihe

RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, bari mubukangurambaga bw’umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abasura n’abasurwa…

3 weeks ago

This website uses cookies.