Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta, yayoboye iki gikorwa mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Nyagihanga. Nyuma y’iki gikorwa abari bacyitabiriye bagize umwanya wo kuganirizwa nawe maze ababwira ko mu byo bakora byose umutekano ugomba kuza ku isonga; yababwiye kandi ko iterembere ry’Igihugu ritagerwaho nta mutekano uhari kandi ko ntabandi bazabigiramo uruhare atari bo ubwabo. Yasoje abashimira umusanzu wabo mu guharanira iterambere ry’Igihugu cyabo ndetse anabashimira ko bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Mu karere ka Nyanza, CG Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ni we wayoboye icyo gikorwa batera ibiti mu murenge wa busasamana. DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda yayoboye iki gikorwa mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba naho Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu Gihugu Sesonga Benjamin nawe iki gikorwa akiyobora mu Karere ka Musanze. Aha hose inzego z’umutekano, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bari bitabiriye ku bwinshi.
Ibiti byatewe kuri uyu munsi byose hamwe muri utwo turere uko ari 04 ni 23016, ibi bikaba biri muri gahunda ya Leta yiyemeje yo kurengera ibidukikije kandi abaturage ubwabo nibo bagomba kubigiramo uruhare kuko aribo mbaraga igihugu gifite.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/umuganda-4-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/umuganda-2-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/umuganda-nyanza-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/umuganda-nyanza.-2-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/umuganda-Rusizi-1024x768.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/11/umuganda-1024x681.jpg)